Kigali

Umusore yafashwe asambanya igishushanyo kimanikwaho imyenda “Mannequin”

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:11/06/2024 8:11
0


Umusore wo muri Nigeria yafashwe amashusho na camera atabizi, ubwo yasambanyaga igishushanyo cyambikwa imyenda aho abacuruzi baba bagaragaza ubwiza bwayo, induru ziravuga benshi barashungera.



Amashusho yateye benshi gucika ururondogoro babonye umusore mwiza ashishikajwe no gusambana n’igishushanyo kimanikwaho imyenda igurishwa mu isoko.

Ibi bishushanyo bizwi nka Manequin biba bisa n’abantu ndetse bifite ingingo zose z’umubiri, ariko bikozwe muri parasitique kuko bihagarikwa ahantu bigahagarara nk’abantu. 

Ubwo yakiryamagaho yari ameze nk’uryamanye n’umuntu muzima ari na ko yonka amabere yacyo, abantu batangira gushungera.

Abantu baje bahuruye bibaza ibyamubayeho, ntiyabitaho akomeza ibyo yari arimo, abikora asa n’usahuranwa n’igihe, benshi batangira kuzura impande ze ari na ko bamubuza ariko ntiyabasha kubumva.

Ibi byakorewe ku karubanda ahanyura abantu, abagira imitima itihangana bifata mu maso, naho inkunda rubyino zitangira gufotora, ariko ntibyatinze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga kuko n’ubundi camera yari hafi aho yari yamaze gufata ayo mashusho.

Bamwe bibajije niba yaba yasaze, abandi batangira kuvuga ngo ni indaya, abandi ngo afite ubushyuhe, gusa kuko batari bamuzi byarangiriye mu gukeka, ahubwo we ntiyabitaho akomeza ibyo yararimo.


Inkuru dukesha Faceofmalawi ivuga ko tariki 6 Kamena 2024 ari bwo ibisa n’amahano byasakajwe kuri murandasi, umusore ukiri muto asambanya igishushanyo cyambikwa imyenda yo kugurishwa.


Nigeria, igihugu cya mbere muri Afrika gituwe cyane n'abarenga Miliyoni 223 ikunzwe kuberamo ibintu bitangaje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND