Kigali

Rayon Sports na APR FC zigiye gucakiranira muri Sitade Amahoro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/06/2024 20:33
1


Ikipe ya APR FC igiye gucakirana na Rayon Sports mu mukino wiswe "Umuhuro mu Mahoro" ugamije igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Sitade Amahoro.



Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki 15 Kamena 2024 ukazabera kuri sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45. Sitade Amahoro yari imaze umwaka umwe n'igice itaberaho umukino kubera ibikorwa byo kuyubaka mu buryo bugezweho.

Kuri uyu mukino witiriwe Umuhuro mu Mahoro, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahisemo ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuba ari zo kipe zihurira muri uyu mukino. Hafashwe ikipe ya mbere n'iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ruheruka.

FERWAFA yemeje ko aya makipe zakoresha abakinnyi ashaka yaba abafite amasezerano cyangwa se abatayafite ndetse bizaba umwanya mwiza wo kureba abakinnyi bashya ndetse no kureba imyaka ikenewe. 

Ku bijyanye no kwinjira, amatike azagurishwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Itike ya make izaba igura amafaranga 1,000 cy'amanyarwanda mu gihe itike ya menshi izaba igura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) ariko ikazaba ari iy'icyubahiro. 

Uyu mukino wateguwe kugira ngo abanyarwanda bahabwe ikaze muri sitade Amahoro ubundi tariki ya kane Nyakanga bazagaruke muri sitade bisanga

Abafana bahawe amahirwe yo gusogongera kuri sitade Amahoro izaba iri mu zigezweho muri Afurika 

Amahoro Stadium izaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAZIMIRI SALIM7 months ago
    Batubwire uko twagura ticket hakiri kare kuko akavuyo kabareyo nago tuzagakira



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND