RFL
Kigali

Ikibazo cya Police FC na Mugenzi Bienvenue cyabaye umuriro wo kotera kure

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/06/2024 20:40
0


Ikipe ya Police FC irashaka gusezerera Mugenzi Bienvenue utumvikana nayo mu buryo bw'amasezerano bari basigaranye.Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena ni bwo ikipe ya Police FC yasubukuye imyitozo. Ni imyitozo yabereye kuri Kigali Pele Stadium yitegura umwaka w'imikino 2024-25. Iyi kipe yatangiye imyitozo ifite abakinnyi 10 gusa ndetse harimo n'abakinnyi bagifite amasezerano batabashije gukora iyi myitozo.

Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yageraga ku myitozo y'iyi kipe, yasanze rutahizamu wayo Mugenzi Bienvenue yicaye ku ruhande asa nk'aho yahejwe mu myitozo. U

InyaRwanda yashatse kumenya impamvu atari mu myitozo nk'abandi, ntibyayikundira kuko byabaye bagombwa ko abantu basohorwa muri sitade bitunguranye.

Ntabwo byarangiye aho kuko InyaRwanda yakomeje gushakisha amakuru iza kumenya ko hari abakinnyi barenze 4 bashobora gutandukana na Police FC kandi bakiyifitiye amasezerano. Muri abo bakinnyi, harimo na Mugenzi Bienvenue usigaranye umwaka ku masezerano y'imyaka ibiri yari yasinye umwaka ushize.

Amakuru InyaRwanda ifitiye gihamya, ni uko ikipe ya Police FC ishaka kwirukana uyu musore nta n'imperekeza imuhaye.

Mu biganiro Mugenzi Bienvenue na Police FC bagiranye, ngo Police FC ishaka kwirukana uyu musore w'imyaka 30 ntigire icyo imuha nawe ngo akajya kwishakira indi kipe ayo azagurwa akaba aye burundu.

Abantu bari hafi ya Mugenzi Bienvenue bavuga ko yababajwe cyane n'ibyo bintu Police FC yamubwiye. Mugenzi ngo avuga ko we yifuza gukomezanya na Police FC agasoza umwaka wayo afite, gusa mu gihe Police FC yaba ishaka kumwirukana ikaba yamuha ibikubiye mu masezerano ubundi akigendera.

Police FC, ntacyo iratangaza kuri aya makuru, gusa bivugwa ko ubuyobozi bwanze kuva ku izima ryo kwirukana Mugenzi ndetse ntibagira icyo bamuha, kandi ngo mu gihe yabyanga ikipe izamureka ijye imuhemba yicaye ntizigere yongera ku muhemba. 


Mugenzi Bienvenue mu myaka ibiri yari yasinyiye Police FC asigajemo umwaka umwe ariko Police FC ntishaka ko awusoza ndetse nta n'ibiganiro byo kumuha amafarango y'uwo mwaka ishaka 


Mugenzi na Police FC bananiwe kumvikana bishobora kurangirira mu manza

Mugenzi Bienvenue ntabwo yari mu bakinnyi batangiye imyitozo ya Police FC kandi yari yageze ku kibuga


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND