Doctall Kingsley uri mu banyarwenya bari mu bihe byiza muri Afurika, yagarutse ku mpamvu ituma akunda u Rwanda anagira icyo asaba abantu bakurikirana imyidagaduro ishingiye ku rwenya.
Kuwa 09 Kamena 2024 ni bwo habaye igitaramo gisoza Iwacu
Summer Comedy Festival yari yatumiwemo na Doctall Kingsley umwe mu banyarwenya
bakomeye muri Afurika muri iki gihe.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda Tv, Doctall yatangiye asobanura
aho izina Doctall rikomoka, avuga ko yarihawe ku ishuri ubwo yigaga muri Nigeria kuko
yari afite intego yo kuzaba Doctor.
Ati: ”Numvaga nzaba dogiteri, ariko ubwo nageraga hanze
Nigeria yarambwiye ngo ugomba kuba umunyarwenya.”
Agaragaza ko muri Nigeria ubuzima bwaho bugoye ku buryo
kuba warotora inzozi urota bigoye.
Atanga urugero mu Rwanda, avuga ko iyo uvuze ngo 'winywa cyane ngo
utware ikinyabiziga', abantu barabyumva ariko muri Nigeria ubivuze ngo bahita banywa bakanatwara kurushaho.
Uyu musore yavuze ko yishimye cyane ati: ”Mfashwe neza ndi
mu rugo ndimo kandi kugira inzozi nziza nta bintu biteye ubwoba ndi kurota
nk'uko bijya bimbaho iyo ndi muri Nigeria, nakomeje kurota Perezida ndota inzozi
nziza mpabwa impano.”
Uyu munyarwenya wo muri Nigeria, yagarutse ku nkuru y'uko yahisemo kwiyita 'Ntakirutimana', avuga ko bifitanye isano no kuba abanyarwanda barakomeje kumugaragariza
urukundo.
Avuga ko yaje gusanga benshi mu bamukurikira ari abanyarwanda
bakunda ibyo abasangiza birimo nka ‘This Life no Balance’, bikaba byaratumye atangira
kujya akora ibyerekeranye n’u Rwanda.
Yavuze ko yaje gusobanukirwa kurushaho u Rwanda
bitewe na Perezida Kagame. Yagize ati: ”Sinari nzi neza u Rwanda kugeza ntangiye
kumukurikirana, natangiye rero kubona ukuntu abantu bishimiye ibintu nakoraga ku
Rwanda ni aho byavuye.”
Yavuze uko yamenye Perezida Kagame, ati: ”Namubonye kuri YouTube, ndumva nari nkurikiranye Inama y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika niba ntibeshye
yaberaga mu Bwongereza.
Noneho nakunze uburyo avuga arasa ku ntego, mbega mu buryo buboneye kandi bukwiriye umuyobozi. Ibyo byatumye ntangira
kumukurikirana, nsanga abantu mu nyunganizi [comments] bavuga ukuntu ari umuntu
mwiza.”
Impamvu ituma akunda u Rwanda, ayisobanura mu byiciro
bitatu. Doctall Kingsley aragira ati: ”Perezida mwiza, uburyo abantu bashyize hamwe n’abakobwa beza.”
Doctall agaragaza ko kugeza ubu uruganda rw’urwenya
rumaze gutera imbere muri Afurika kandi no kuba atumirwa mu Rwanda
bibishimangira bikanerekana ubumwe bw'abarugize.
Yagarutse ku bintu by’ingenzi byafasha umuntu ushaka gutera imbere mu rwenya, ati: ”Ntabwo bisaba gusa kuba ufite impano, bisaba kuba ufite ikinyabupfura,
uhozaho kandi udatezuka.”
Ku birebana no kuba Nigeria ikomeje kuza imbere mu buhanzi, yagize ati: ”Ntekereza ko harimo kuba igihugu cyacu ari kinini
tunafite n’abaturage benshi.”
Icyakora agaragaza ko harimo no kuba abanya-Nigeria
bakunda igihugu cyabo bakanashyigikira abahanzi babo, ibyo avuga ko abanyarwanda
nabo bakwiriye kugira.
TANGA IGITECYEREZO