Abahanzi Muneza Christopher [Topher] na Rukundo Christian [Chriss Eazy] bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko bibwe machine ebyiri zarimo imishinga y’indirimbo zitandukanye zirimo na ‘Sekoma’ uyu muhanzi yiteguraga gushyira hanze.
Mu
ijoro ryo kuri iki rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ahagana saa
saba z’ijoro, ni bwo Junior Giti na Chriss Eazy bagiye mu rugo rwa Christopher ku
Kimironko mu rwego rwo kurangiza umushinga w’indirimbo ‘Sekoma’ hagamijwe
kuyinogereza mu mashusho (Colour Coreections).
J'Chrétien
Munezero, Murumuna wa Christopher ni we wari umaze igihe ari gukora kuri iyi ndirimbo
‘Sekoma’ ya Chrissy Eazy. Uyu musore amaze igihe akorera indirimbo abahanzi
banyuranye, cyane cyane mu bijyanye no kuzinogereza mu mashusho, ndetse yakoze
ku ndirimbo z’abahanzi babarizwa muri MI Empire.
Junior
Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko ubwo bari bavuye
muri ‘Saloon’ bagiye gufata amafunguro ari bwo abantu bataramenyekana binjiye
mu nzu batwara machine ebyiri, ndetse na telefoni ya Chriss Eazy.
Yavuze
ko muri ayo masaha bahise bajya gutanga ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha
ku Kimihurura. Ati “Twari mu bikorwa byo gushyira akadomo ku mashusho y’indirimbo
‘Sekoma’ ya Chriss Eazy, turi mu rugo rwa Christopher. Ubwo twari tugiye gufata
amafunguro, twagarutse muri ‘Saloon’ dusanga machine ebyiri na telefoni zibwe’.
Yavuze
ko nta muntu n’umwe mu bo bari bari kumwe wigeze wumva abo binjira, kugeza no
ku mukozi. Machine ya J'Chrétien Munezero yari ifite agaciro ka Miliyoni 3.5
Frw [Yari amaze amezi abiri ayiguze], Machine ya Chriss Eazy ifite agaciro ka
Miliyoni 1.5 cyo kimwe na telefoni ye yo mu bwoko bwa iphone.
Junior
ati “Nyuma yo gutanga ikirego rero, twasubiye ku Kimihurura kugirango
dukurikirane aho ikirego kigeze.” Mu byaburiye muri ziriya machine, harimo n’imishinga
y’indirimbo ya Christopher.
Junior
Giti avuga ko bari bamaze igihe bakora ku mashusho y’iyi ndirimbo ‘Sekoma’ ku
buryo izi machine bitabonetse ‘byaba ari akazi gakomeye kugirango twongere
gusubira mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo’.
J'Chrétien
Munezero uri gukora ku ndirimbo ‘Sekoma’ ya Chriss Eazy, niwe wakoze amashusho
y’indirimbo ‘Munda’ ya Kevin Kade, ‘Vole’ ya Mukuru we Christopher, yagize
uruhare kandi mu gutunganya umushinga wa Kigali Universe ubwo yerekanaga
abahanzi babarizwamo.
Ni
nawe wakoze indirimbo ‘Hashtag’ ya Christopher. Uyu musore mu 2018, yatsinze mu
irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi mu cyiciro ‘Cinematography and Photography’.
Chriss
Eazy yabuze umushinga w’indirimbo ye ‘Sekoma’ yari muri machine ya Munezero
Christopher
ari mu bahanzi bari bafite indirimbo ziri muri machine yabuze
Junior Giti yatangaje ko batanze ikirego kuri RIB nyuma y’uko bibwe
Chriss Eazy amaze iminsi ateguza abakunzi be indirimbo ye yise 'Sekoma'
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA CHRISS EAZY
TANGA IGITECYEREZO