RFL
Kigali

Nzizera Aimable washinze ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yatawe muri yombi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2024 16:04
0


Nzizera Aimable wavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma yo gutangiza ibikorwa bishamikiye ku ivugabutumwa yise “Rwanda Gospel Stars Live”, yatawe muri yombi.



Ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live byatangijwe n’ibitaramo byahuje abahanzi bakomeye muri Gospel. Muri iki gihe, bateguraga irushanwa rigamije guhitamo abanyempano mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana byabereye mu Ntara zitandukanye.

Ni irushanwa rigomba kuzasorezwa mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Nzizera Aimable yafunzwe tariki 5 Kamena 2024.

Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo: ‘Gukoresha inyandiko itavugisha ukuri’ ndetse no ‘Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya’.

Yavuze ko ibi byaha Nzizera Aimable akurikiranyweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya kompanyi ya ‘Amarebe Investiment Ltd’. Ni ibyaha yakoze mu Ukwakira 2023.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni eshatu (3,000,000 Frw) ariko atarenga 5,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze 3 n’ihazabu y'amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 3,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye Abaturarwanda kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose.

Ati “Ukora ibyaha wese, akoresha amayeri yose akeka ko atazatahurwa aribeshya. Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Abagenzacyaha, bafite ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n'ubufatanye n'abaturage bwo gutahura no kugenza ibyaha ababikora bakeka ko bitazamenyeka."

"Inama twabagira ni iyo guca ukubiri n'icyaha, naho ubundi bazafatwa bashyikirizwe Ubutabera."

 

Nzizera Aimable watangije Rwanda Gospel Stars Live yatawe muri yombi, ku wa 5 Kamena 2024

 

Nzizera Aimable [Uri iburyo] ubwo yatangaga ibihembo kuri Israel Mbonyi wahize abandi muri Rwanda Gospel Stars Live






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND