RFL
Kigali

Imodoka ya Carcarbaba yakoze amateka yo kuyobora isiganwa rya Kigali international Peace Marathon-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/06/2024 14:48
0


Kampani ya Carcarbaba icuruza imodoka zikiri nshya yongeye gutanga imodoka iyobora irushanwa rya Kigali Peace Marathon ku nshuro ya 3 iba iya mbere ibikoze mu Rwanda.



Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena, ni bwo i Kigali hakinwaga ku nshuro y 19 isiganwa ngarukamwaka rya Kigali International Peace Marathon. Iri siganwa ryongeye kuryoshywa n'imodoka ya Kampani ya Carcarbaba yari iyoboye abakinnyi, ndetse iyi modoka ikaba yatangaje benshi kubera uko iteye ndetse n'ubuhanga ikoranye.

Iyi modoka, yari ifite inshingano zo kugenda iyobora abakinnyi mu cyerekezo banyuramo bagana aho basoreza, no kubashakira inzira imenyesha abari imbere ko hari igikorwa cya Siporo kirimo kuba ndetse no kwerekana iminota y'isiganwa. 

Iyi modoka kandi, iri muri Modeli nshya yitwa Forthing Friday, ikoresha amashanyarazi 100% ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 410 mu gihe yuzuye neza.

Forthing Friday ni imodoka isa neza ndetse itagira urusaku 

Miss Queen Kalimpinya wari utwaye iyi modoka ndetse akaba na Brand Ambassador wa Carcarbaba, aganira n'itangazamakuru yavuze ko iyi modoka yaje kuba igisubizo ku bidukikije kuko itangiza ikirere.

Yagize ati: "Iyi modoka ni imwe mu modoka nziza zigezweho hano mu Rwanda ndetse ikaba imodoka iri mu murongo mwiza wa Leta kuko itangiza ibidukikije. Ubu bwoko bw'imodoka turabufite ku bwinshi ndetse aba mbere batangiye kubugura. Nk'umuntu usanzwe ukina umukino w'imodoka, iyi modoka narayinkunze kuko ikorana neza kandi irihuse."

Iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugenda Kirometero 410 mu gihe yuzuye neza. Nk'aho ibyo bidahagije, iyi modoka ntabwo igoye kuyicaginga kuko yuzurira amasaha 6 ndetse ukaba wayicagingira mu rugo iwawe ku muriro usanzwe uwo mucomekaho telephone.

Abitabiriye isiganwa babonye imodoka yari imbere y'abakinnyi igenda ibashakira inzira 

Miss Kalimpinya yakomeje avuga ko izi modoka kuzisana byoroshye dore ko ari kimwe mu bintu abantu batinya. Yagize ati: "Hari abantu bahita bibaza bati ko izi modoka ari nshya ubu kubona ibikoresho byazo ntibigoye? 

Ndagira ngo mbamenyeshe ko iyi modoka n'ubwo kugira ikibazo bigoye ariko bibayeho ndagira ngo mbamare impungenge ko dutanga garanti y'igihe kinini kandi dufite abakanishi bavuye ku ruganda biteguye kurinda ubusugire bw'imodoka yawe. Ariko Carcarbaba ifite nizindi modoka za Hybrid".

Iyi yari ku nshuro ya 3 uruganda rwa Carcarbaba rutanga imodoka iyobora irushanwa rya Kigali International Peace Marathon kuko bwa mbere mu 2022 bazanye imodoka inywa Esanse, bwa kabiri bazana imodoka ya Hybrid ikoresha Esanse nke n'umuriro w'amashanyarazi, none kuri ubu bazanye imodoka ikoresha umuriro w'amashanyarazi gusa.

Carcarbaba Ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa KN 7 Kanogo Road Plot No. 40, hegereye Sawa City Supermarket. Ushobora no kubahamagara kuri 0788 708 280 / 6699.

Miss Queen Kalimpinya ni we wari utwaye iyi modoka ndetse akaba yivugiye ko ari imodoka nziza cyane 

Izi modoka zifite ubwoko butandukanye bigendanye n'ibara ushaka 

Kanda hano urebe amafoto menshi menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND