Imwe mu ngingo zitavugwaho rumwe hagati y’abantu bakundana ni ijyanye n’aho buri wese akwiriye kugarukira igihe bigeze kuri telefoni igendanwa y’umukunzi we.
Muri iki gihe usanga umuntu acunga umukunzi/umufasha we agiye mu bwogero, aryamye cyangwa arambitse telefoni ye hasi ubundi akihutira kuyifata maze agatangira kureba ibirimo. Hari n’abapfa ko yamwimye ijambo ry’ibanga aho atangira kumushinja kuba afite ibyo amuhishe.
Urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo ariko ruvuga ko gufata telefoni y’umukunzi wawe atayiguhaye kandi nta kintu kizwi ugiye kurebamo ahubwo ushaka nko kumugenzura ari bibi kuko bigira ingaruka zikurikira:
1. Bigaragaza icyizere gike
Kimwe mu bigaragaza ko utizera na gato umukunzi wawe ni uguhora ucunga aho arambitse telefoni ye, yayishyira hasi ugahita utangira kujya mu butumwa bugufi, abo yahamagaye cyangwa yandikiranye nabo ku mbuga nkoranyambaga.
Ese ubundi niba utamwizera kuki wigora ukundana nawe? Guhora ufite amatsiko yo kumenya ibiri muri telefoni ye nta kindi bizagufasha uretse gutuma nawe ubwe agenda areka ku kwizera kandi burya icyizere nicyo gituma urukundo ruramba.
2. Bigusigira agahinda
Indi mpamvu udakwiye kwinjira muri telefoni y’umukunzi cyangwa umufasha wawe utabiherewe uburenganzira ni uko hari ubwo bishobora gutuma usigarana agahinda ndetse ukaba wakwicuza icyo wabikoreye.
Iyo ufashe telefoni y’umukunzi wawe ugasanga ibyo wakekaga ko usangamo nta birimo, usigara wicuza impamvu wangije icyizere wari umufitiye.
Iyo ugize icyo usangamo kandi nabwo usigara wumva ushaka gusaba ibisobanuro ariko na none bishobora kukugora kuko bizagusaba kubanza kwemera ko wamufatiye telefoni nta burenganzira aguhaye.
Iyo wihereranye ibyo wabonye kandi nabwo uhorana agahinda kadashira kandi udafite na kimwe wabihindura.
3. Bishobora kwangiza amakuru y’ibanga
Hari ubwo ushobora gufata telefoni y’umukunzi wawe ugasanga uguye ku makuru arebana n’akazi akora kandi y’ibanga.
Niba akazi akora kamusaba kugira amakuru amwe n’amwe y’ibanga adakwiye kumenywa n’undi utariwe cyangwa abakoresha be, ushobora gutuma bamutakariza icyizere kubera amatsiko yawe.
4. Biba akamenyero
Indi mpamvu udakwiye gufata telefoni y’umukunzi wawe atabanje kubyemera ni uko bigeraho bikakubaho akarande ku buryo igihe utabikoze ubura amahoro.
Iyo bikubayeho karande ushiduka wisenyeye kandi iki gihe no kugira undi ubana nawe birakugora kuko nta cyizere uba ushobora kubagirira kandi nta wishimira kubana n’umuntu utamwizera.
5. Ushobora kwitiranya ibintu
Mu kugenzura telefone ye ushobora kwitiranya ibintu ugakuramo ibyinyuranye n’ukuri. Kugenzura telefone ye bisobanuye ko uba umukeka. Kwa kureba muri telefoni ye, ushobora kugwa kubutumwa bugufi cyangwa chat, ukabisanisha n’ibyo umaze iminsi utekereza ugasanga ufashe umwanzuro uhubutse.
6.Ntacyo bikemura
Ukuri ni uko ntacyo bikemura. Kwirirwa ugenzura telefone y’umukunzi wawe ntacyo byakugezaho uretse kuzana ibibazo hagati yanyu ahanini biba binagoye gukemuka.
7.Guhorana urwikekwe
Guhora ugenzura telefone y’umukunzi wawe bizamura urwicyekwe muri wowe. Uhora uhangayitse ko ejo cyangwa ejobundi bamugutwara. Kutiyizera no kutizera mugenzi wawe ntahandi byerekeza urukundo uretse ku iherezo ryarwo.
8.Ushobora kuhakomerekera
Bitewe n’icyizere wari umufitiye, iyo ugenzuye telefone ye ugasanga afite abandi agukundiraho kruhande, bishobora kurangira ukomeretse igikomere kizakugora gukira. Bikagukura n’aho wari wibereye.
9. Utakaza igihe kinini umuneka kuruta umwanya uha urukundo rwanyu
Nta gushidikanya iyo uhora ugenzura telefone ye umunota ku wundi, umunsi ku wundi, nta kindi uha umwanya uretse ibyo. Bigufata umwanya munini, ukaba aribyo uha igihe kinini. Kumugenzurira telephone nibyo bihora mu ntekerezo zawe. Aho gushaka ibyabateza imbere, uhora ushishikajwe n’uko wamufata.
Ese kumufatira mu cyuho ni cyo ugambiriye? Cyangwa urashaka ko urukundo rwanyu rutera imbere wenda byagushobokera ukaba wamwibagiza abandi basore cyangwa abakobwa?
Hari uburyo bwiza ushobora gukoresha igihe wumva ko umukunzi wawe hari ibyo aguhisha ahanini ubishingiye ku kuba iteka iyo hari umuhamagaye ajya kwitabira kure yawe.
Aho gufata telefoni ye atayiguhaye, ushobora kumwegera utuje ubundi ukabimuganirizaho ndetse ukamusaba kukubwiza ukuri.
Niba wumva kandi wifuza kureba muri telefoni y’umukunzi wawe aho gucunga adahari cyangwa arangaye musabe uburenganzira.
TANGA IGITECYEREZO