RFL
Kigali

'Komasava' ya Diamond iyoboye indirimbo 10 zigezweho muri Afurika - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/06/2024 17:16
0


Mu Rwanda, mu Karere k’Ibiyaga bigari, ndetse no muri Afurika muri rusange, abahanzi bose biyemeje kudasinzira bakora mu nganzo bashyira hanze indirimbo zikomeje kuba isereri mu mitwe ya benshi.



Abakunzi b’umuziki bakomeje gushyirwa igorora n’abahanzi Nyafurika, biyemeje kutadohoka ku nshingano yo guha umuziki mwiza kandi unogeye amatwi abakunzi b’umuziki Nyafurika muri rusange n’abafana babo by’umwihariko.

Mu ndirimbo amagana zigezweho muri Afurika kugeza ubu, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 gusa zakwinjiza neza mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Kamena mu 2024.

1.     Komasava (Comment Ça Va) - Diamond Platnumz ft Khalil Harisson & Chley


Mu kwezi kumwe gusa igiye ahagaragara, indirimbo 'Komasava' yahuje Diamond Platnumz, Khalil Harrison na Chley iyoboye urutonde rw'indirimbo zigezweho kandi zikunzwe cyane muri Afurika muri iki gihe. Ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n'abarenga kure miliyoni 2.

2.     Tshwala Bam – Burna Boy ft Omah Lay, Victony, TitoM & Yuppe


Nyuma y'amezi arenga atatu igiye hanze, indirimbo 'Tshwala Bam' yongeye gusubirwamo n'abarimo Burna Boy, TitoM, Yuppe n'abandi. Kubera igikundiro ifite ku mbuga ziganjemo TikTok, iyi ndirimbo imaze ibyumweru bitatu gusa isubiwemo imaze n'abasaga miliyoni 6 kuri YouTube.

3.     DIGII III – Mr. Tee ft Tenorboy & PROD.CHACHA 


Indirimbo 'DIGI III' y'umuhanzi Mr. Tee ufite inkomoko muri Malawi iri mu zikunzwe cyane nyuma y'uko isubiwemo na nyirayo afatanije na Tenorboy. Nyuma y'ukwezi kumwe isubiwemo, imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 2 ku rubuga rwa YouTube, kandi iri mu zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

4.     Wahala - CKay ft. Olamide


'Wahala' yahuje CKay na Olamide iri mu zikunzwe cyane muri Afurika muri iki gihe, hamwe n'abarenga miliyoni bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube mu byumweru bitatu gusa imaze isohotse.

5.     Borrow Me Your Baby – Simi


Umuhanzikazi Simi aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Borrow Me Your Baby.' Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri gusa igiye hanze, imaze gukundwa cyane ndetse yarebwe n'abarenga ibihumbi 10 kuri YouTube.

6.     Shake Shake - Rayvanny ft DreamDoll


Nyuma y'iminsi micye asohoye iyo yise 'Mi Amor' igateza urunturuntu mu banyarwanda bavugaga ko yumvikanamo umurishyo wa 'Fou De Toi' y'abahanzi nyarwanda, umuhanzi Rayvanny yashyize hanze indirimbo yise 'shake Shake' ikunzwe n'abatari bacye. Imaze kurebwa n'abasaga miliyoni mu gihe cy'ibyumweru bitatu imaze hanze.

7.     Disconnect - Harmonize Ft Marioo


Indirimbo 'Disconnect' ya Harmonize afatanyije na Marioo yo imaze gufata urundi rwego mu miti y'abakunzi b'injyana y'Amapiano. Imaze ibyumweru bitatu gusa kuri YouTube ariko imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2.

8.     Rodo – Adekunle Gold


'Rodo' y'umuhanzi Adekunle Gold ukubutse mu Rwanda mu bitaramo byo gutangiza imikino ya BAL yaberaga i Kigali, iri mu zikunzwe cyane ndetse mu minsi ishize yanasubiwemo n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation. 

9.     Last Heartbreak Song – Ayra Starr ft Giveon


Umuhanzikazi Ayra Starr uri mu bakunzwe muri Afurika aherutse guhuza imbaraga na Giveon bakora indirimbo nziza y'urukundo bise 'Last Heartbreak Song' iri mu zikunzwe cyane.

10. Jump – Tyla ft Gunna, Skillibeng


Tyla, umuhanzikazi w'umuhanga kandi ukiri muto ukomoka muri Afurika y'Epfo, aherutse gukorana indirimbo yise 'Jump' n'abandi bahanzi barimo Gunna na Skillibeng ikora ku mitima ya benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND