Ibiribwa birimo kokombure [cucumber] n’igingwa kizwi nk’igikakarubamba biri mu bitunganya uruhu rw’umuntu bitanyuze mu kubirya no mu kunywa umushongi wabyo gusa, ahubwo byomekwa no ku ruhu bigakiza byinshi.
Ibi bihingwa uko ari bibiri biri mu bikoreshwa cyane
mu miti y’ibyaremwe bikaba bikundirwa umumaro wabyo mu mubiri, ariko bikaba
bitangaje mu kurinda uruhu mu gihe cy’impeshyi, bitewe n’ibibigize
birimo n’amazi menshi hatirengagijwe n’intungamubiri zitandukanye zirimo.
Hatangajwe inzira zo kuvanga ibi bihingwa bamwe bita ibiribwa bikarinda uruhu mu mpeshyi. Ufata kimwe cya kabiri cya kokombure ukagikatamo uduce duto, nyuma ukadushyira muri burenda cyangwa igikoresho gikoreshwa gisya ibiribwa ugakoramo umutobe wayo.
Nyuma yo gutunganya iyi kokombure no kuyikatana n’ibishishwa
igakorwamo umutobe, ufata ibiyiko bibiri by’umushongi w’igikakarubamba, ukabivanga,
nyuma ukabisiga mu maso mbere yo kuryama ninjoro.
Iyo ugiye kwisiga ibi bintu mu maso, urabanza ukoga
neza n’amazi y’akazuyazi, ukabisiga mu maso, washaka ukagera no ku gice cy’ijosi,
hanyuma ukabimazaho iminota 15 nyuma ukabikaraba ukoresheje amazi akonje asa
neza nkuko SiBeauty ibitangaza.
Duhereye ku
gikakarubamba mu nyungu z'umubiri, kihagije kuri Vitamini A cyangwa Beta Carotene, vitamini C,
Vitamin E, antioxidants vitamini B12, Folic n’izindi. Kokombure yo ikize kuri
vitamini zo mu bwoko bwa B, imyunyungugu nka Copper, Phosphorus, Patassium, magnesium
n’izindi.
Cucumber cyangwa kokombure ifite akamaro mu mubiri ko
kongera amazi mu mubiri mu mpeshyi ikarinda uruhu kumagara no gushishuka. Ifite
akamaro ko kugabanya ibinure na bariya bafite umubyibuho ukabije ukagabanuka,
ikarinda indwara zirimo na kanseri.
Healthline itangaza ko igikakarubamba gifite
umumaro wo kurinda uruhu no kurubura, ubuzima bw’amenyo, kurenda indwara zo mu
kanwa, gufasha urungano ngongozi, kuringaniza umuvuduko w’amaraso mu mubiri n’ibindi.
Uru ruvange rw’umushongi w’igikakarubamba hamwe na
kokombure birinda umwuma w’uruhu no gusaturwa n’izuba kuko benshi bahinduka
uruhu mu mpeshyi n’amavuta ntabafate, bamwe bakarwara indwara ziterwa n’izuba
ryinshi nk’uruheri n’izindi.
Gukoresha ubu buryo mu masaha ya nijoro ugiye kuryama ni byiza kuko izo ntungamubiri zirinjira zikagira umumaro munini, uruhu rugakomeza gutoha rudahinduwe n’ibihe.
TANGA IGITECYEREZO