Kigali

Gisobanuye ko ubutumwa bwageze kure- Israel Mbonyi ku gikombe yaherewe mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2024 12:25
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, yatangaje ko igikombe yaherewe mu Bubiligi, ari igisobanuro cy’uko ubutumwa anyuza mu bihangano bye bwaranze imipaka.



Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo gutaramira mu nyubako ya Dome Event Hall yakira abarenga 1,000 yataramiyemo mu gihugu cy’u Bubiligi. Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi ataramiye muri kiriya gihugu.

Kuri iyi nshuro yabihuje no kumurikira abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu n'abandi, Album ye yise ‘Nk’Umusirikare’ iriho indirimbo zamamaye nka ‘Nina Siri’.

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Umukunzi’, yahahererwe igikombe nk’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukunzwe i Burayi. 

Iki gikombe yashyikirijwe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, cyateguwe Team Production yamutumiye gutamira mu Bubiligi.

Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima no kwakira iki gikombe, kuri we ni igisobanuro cy’uko ubutumwa bwageze kure, kandi bisa n’aho ari bwo agitangira urugendo rw’ibivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Ati “Iki gikombe rero kuri njye nanezerewe! Ni igikombe cy’umugisha, kubera y’uko gisobanuye y’uko ubutumwa bwageze kure. Kugirango bahagurutse Burugumesiteri wa hano ngo aze gutanga igikombe, ni ikintu rwose kidasanzwe.”

Akomeza ati “Numvise ko Imana iri gukora imirimo myiza y’imbaraga muri ibi bintu turimo. Ndibaza ko ndi kumva ntangiye kuririmba, ndumva akazi ari kenshi.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko iki gitaramo cyabaye urwibutso rudasaza kuri we, kuko yaririmbye abantu bakakira agakiza, mbese yabonye Imana ikora.

Yavuze ko yabonye ubuhamya bw’abantu bakize indwara kubera iki gitaramo cye, kandi ubuyobozi bw’Umujyi wa Brussels bwamusabye kuhafata nko mu rugo.

Ati “Ndashima Imana cyane! Twagize igitaramo cyiza cy’umunezero, habonetse abantu bakizwa benshi, twasengeye abantu, indwaraza zakize, numvise ubuhamya butandukanye, twagize umunezero, nari nazanye na ‘team’ yose.”

Akomeza ati “Twakiriwe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, aratwakira aduha igikombe cyiza nk’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukunzwe i Burayi, arangije aduha ikaze, aravuga ati guhera uyu munsi mu Bubiligi uhafate nk’iwanyu rwose, ubu mbese ni byiza cyane. Ndashima Imana cyane. Ariko igikomeye, ni uko hakijijwe abantu, Imana itanga umunezero, kandi abantu bari benshi pe.”

Nyuma yo gutamira mu Bubiligi, Israel Mbonyi ari kwitegura kujya gukorera ibitaramo bibiri bikomeye muri Uganda, muri Kenya, muri Afurika y’Epfo n’ahandi.


Israel Mbonyi yatangaje ko igikombe yaherewe mu Bubiligi ari igisobanuro cy’uko ubutumwa anyuza mu bihangano bye bwarenze imipaka


Iki gikombe yahawe nk’umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukunzwe i Burayi, yagishyikirijwe Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close



Israel Mbonyi yavuze ko yagiriwe ibihe by’umunezero n’urwibutso muri iki gitaramo



Israel Mbonyi wishimira ko indirimbo ye ‘Nina Siri’ igejeje Miliyoni 50 z’abayirebye kuri Youtube, yavuze ko muri iki gitaramo cye abantu bakiriye agakiza



Ni ku nshuro ya kabiri, Israel Mbonyi yari ataramiye mu Bubiligi


Abanyarwanda n’abandi batuye mu Bubiligi bataramiwe na Israel Mbonyi binyuze mu ndirimbo ze ziri kuri Album yise ‘Nk’Umusirikare’






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YANITOSHA' YA ISRAEL MBONYI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND