Muri iyi minsi, Hip Hop nyarwanda yongeye kugaruka imbere yaba mu buryo bw’ibikorwa no mu kurema amakuru adasanzwe mu myidagaduro.
Iyi njyana iri mu zifite abakunzi benshi ku
isi, abayikora baza ku rutonde rw’imbere mu batunze
agatubutse bakuye mu muziki.
Biragoye kuri ubu kuba wagenda ahantu harehare mu Rwanda utarumva
abantu bumva indirimbo "Bwe Bwe Bwe" ya Bruce The 1st, Ish Kevin, Bull
Dogg na Kenny K Shot.
Iyi si yo ndirimbo yonyine muri uyu mwaka
iri imbere muri Hip Hop kuko n’iyitwa "Imbwa Zimoka" ya Zeo
Trap imaze iminsi inyeganyeza inshundura.
Iki gihe cy’ibirori, abahanzi benshi mu zindi njyana babaye nk'abatuje mu gushyira
hanze ibihangano byabo kuko bigoye kubona aho kumenera.
Impamvu ni uko imishinga ya Hiphop ikomeje gusohoka umusubirizo ikanavugisha barimo n’ibikomerezwa no muri politike. Urugero ni "Sinabyaye" ya Zeo
Trap iherutse kwandika amateka.
Mu gihe gito iyi ndirimbo yari imaze kugera kure bishingiye ku nkuru yayo irimo ibihe bitoroshye amaze igihe anyuranamo na Ish Kevin na Hollix byo kwivuga ibigwi, gusa byarenze aho bitangira no kuzamo ibitutsi.
Ku ruhande rumwe ni ibintu bisa nk’ubuhanzi, mu gihe ariko
byaba bitarebewe inyuma yaho bishobora kuzagorana kuko henshi byagiye bitangira
gutyo bikarangira binatangiye kuvamo impfu.
Gusa mu bunararibonye bw'ababishinzwe bamaze
gusaba ko aba baraperi babigenza gacye ndetse zimwe mu ndirimbo zirimo ihangana rirenze
zirasibwa. Gusa izina rya nyiri igihangano ryaratumbagiye.
Ku rundi ruhande guhuza imbaraga kwa Bull Dogg na Riderman nabyo byavugishije benshi ahanini bishingiye ku mateka y'aba bombi. Bamwe mu bayobozi bagaragaje ko bishimiye uyu mushinga w’uruhurirane rw’indirimbo, ‘Icyumba cy’Amategeko’.
Nk'uko babisabwe n'abatari bacye, aba baraperi bombi bateganya kuzakorana igitaramo cyagutse nk'uko babihamirije inyaRwanda.
Kivumbi King aheruka gushyira hanze umuzingo yise "Ganza" ufite umwihariko mu buryo utunganijwemo n’abahanzi yitabajeho, ndetse afite
gahunda yo gukora igitaramo cyo kuwumurika nyuma y’ibitaramo ari gukorera mu
Burayi.
Ku rundi ruhande Ish Kevin umaze iminsi muri kurukuru na
Zeo Trap, arateganya gushyira hanze EP yise "Semana" igizwe n’indirimbo 4, ariko
zishobora kwiyongera igihe icyo ari cyose yayishyira hanze.
Zeo Trap na we ageze kure akora ku muzingo uzaba uriho
indirimbo zigera kuri 20, yari yatangiye kuwutunganyiriza muri Trappish Music ariko biragoye kwemeza ko ari ho azawurangiriza.
Bruce The 1st na we byitezwe ko muri iyi mpeshyi
azashyira hanze Album amaze igihe atunganya, hakaza na Bull Dogg na we
witeguye kongera gushyira hanze Album.
Green P na we mu bihe bitari ibya kure yitegura gusohora
EP izanumvikanaho indirimbo yahuriyemo n’umuvandimwe we The Ben.
Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 amaze akora umuziki by’umwuga. Haracyari kandi Album "Full Moon" ya Bushali imwe mu zimaze igihe zitigisa imyidagaduro nubwo itarasohoka.
KANDA HANO WUMVE ICYUMBA CY'AMATEGEKO
TANGA IGITECYEREZO