Umuraperi Habimana Thomas wamamaye mu muziki ku mazina Thomson, yatangaje ko urugendo rwe nk’uwifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu rwashyizweho akadomo nyuma y’uko Kandidatire ye itakiriwe, asaba abari bamushyigikiye kuzatora Perezida Paul Kagame.
Yabigarutseho
mu ibaruwa yageneye itangazamakuru, nyuma y’uko ku wa 6 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu
y’Amatora itangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe guhatanira
kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Abakandida
batangajwe ni batatu: Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR- Inkotanyi, Habineza
Francois w’Ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Philippe, Umukandida
wigenga.
Mu
ibaruwa ye, Thomson yavuze ko kutagaragara ku rutonde byatewe n'inenge
zagaragaye mu byangombwa yatanze. Ati "Kuba ntabashije kuza ku rutonde rw'agateganyo
rw'abaahtanira kuba Umukuru w'Igihugu nk'uko byagaragajwe na Komisiyo y'Igihugu
y'Amatora (NEC) byaturutse ku nenge zagaragajwe na NEC zishingiye ku kuba
ntarabashije kwigira mu turere twose nkanjye ubwanjye, ahubwo hakabaho gutuma
abasinyishiriza kubera inshingano z'akazi ka buri munsi nsanganwe."
Yashimye
uburyo NEC yamwakiriye n’ubwo atabashije kuboneka ku rutonde rw’abakandida
bemerewe guhatana. Yabwiye abari bamushyigikiye kuzatora Perezida Kagame kuko nawe
niwe azatora.
Ati
"Ndahamagararira Abanyarwanda bari bangiriye icyizere bakampa imikino yabo
n'abandi bose bari banyeretse ko bashyigikiye umurongo wanjye muri Politike ko
bazatora umukandida watanzwe n'umuryango FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Kagame Paul
kuko nanjye n'umuryango wanjye ari we tuzatora kugirango dukomeze gushyigikira
icyerekezo cyiza igihugu gifite no gusigasira ibyagezweho nk'uko nabigarutseho
ubwo nazanaga ibyangombwa kuri NEC."
Uyu
mugabo usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri, Hope Technical Secondary School mu
Murenge wa Gisenyi, azwi cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo nka
‘Malaika’, ‘Yaratwimanye’ n’izindi. Thomson arashaka kuba Umukandida Wigenga ku
mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Muri
Nyakanga 2023, uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y’uko ashyize
umukono ku masezerano y’imyaka ibiri n’inzu ifasha abahanzi ya “P Promoters.”
Iyi
‘Label’ yari isanzwe ifasha bagenzi be barimo M1 ndetse n’umuraperi Papa
Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n’umunyamakuru Ndahiro Valens usanzwe ukorera
Televiziyo.
Ndahiro
Valens aherutse kubwira InyaRwanda, ko ‘Thomson akibarizwa muri Label yanjye,
kuko twagiranye amasezerano y’imikoranire mu 2023’. Akomeza ati “Ni umuraperi
mwiza, kandi ufite ibihangano yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu
bamushyigikire.”
Ndahiro
avuga ko bahisemo gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze
ndetse no ‘kuba ari umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali’.
Ubwo
yashyiraga umukono ku masezerano, Thomson yavuze ko hejuru yo kuba ari umurezi
mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rubavu, urukundo rw’umuziki rwaganje muri we,
bituma yiyemeza kuyoboka inganzo yinjirira mu njyana ya Hip Hop.
Yavuze
ko afite Album yashyize hanze, ariko ntiyabashije kumenyekana kubera ko atari
afite abamushyigikira mu muziki (Management).
Thomson yavugaga ko nyuma yo gutangira imikoranire na Ndahiro Valens
Papy, agiye gushyira hanze Album ye ya kabiri.
Thomson
yatangaje ko urugendo rwe nk’uwifuzaga guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu
rwashyizweho akadomo
Thomson
yasabye abari bamushyigikiye kuzatora Perezida Kagame mu matora ateganyijwe
Mu
ibaruwa ya Thomson, avuga ko we n’umuryango we bazatora Perezida Kagame
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YARATWIMANYE’ YA THOMSON
TANGA IGITECYEREZO