Kigali

Irushanwa Amashuri Kagame Cup 2024 ryageze ku musozo hamenyekana amwe mu amakipe azahagararira u Rwanda muri FEASSSA

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/06/2024 9:31
0


Imikino ya nyuma isoza umwaka w’imikino mu mashuri “Kagame Cup” mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, yageze ku musozo hamenyekana amwe mu makipe azahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA ihuza ibigo by'amashuri byo mu karere k'ibiyaga bigari.



Iyi mikino ya nyuma yari imaze iminsi 2 ibera mu Karere ka Muhanga, aho ku wa Gatandatu hakinwe imikino ya 1/2 mu gihe ku cyumweru ari bwo habaye imikino ya nyuma. Ntabwo ubwoko bw'imikino bwose bwakinwe kuko hakinwe umupira w’Amaguru, Handball, Rugby na Netball.

Uko imikino yageze

APE Rugunga yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru w’abahungu, itsinze ES Gasiza igitego 1-0, mu gihe mu bakobwa, GS Remera Rukoma yatsinze CFC Rwamagana ibitego 4-0. Muri Handball y’abahungu, igikombe cyatwawe na ADEGI y’i Gatsibo yatsinze ESSEKI ibitego 25-18 naho mu bakobwa gitwarwa na Kiziguro SS yatsinze ES Nyagisenyi ibitego 40-29.

Igikombe cya Netball ikinwa n’abakobwa, cyatwawe na GS Gahini nyuma yo gutsinda E.SC. Musanze 32-18. Muri Rugby ikinwa n’abahungu, Gitisi TSS yatwaye igikombe itsinze Kayenzi TSS ibitego 28-7.

Imikino ya nyuma muri Volleyball na Basketball izakinwa mu mpera z’uku kwezi kuko hari amashuri cyangwa abakinnyi bari muri Memorial Rutsindira ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 ya Basketball yitabiriye Zone V muri Uganda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke, mu ijambo rye rishyira umutemeri kuri iyi mikino, yibukije amakipe azakina FEASSSA kurushaho kwitegura hakiri kare.

Yagize ati: "Reka nshimire ibigo byabashije kubona itike ya FEASSSA binyuze muri iri rushanwa. Gusa ku rundi ruhande uru ni urugamba musoje kandi neza ariko mwibuke ko mufite amezi abiri yo kwitegura urugamba ruri muri Kanama. Ni urugamba rwa FEASSSA izabera i Jinja muri Uganda. Ibikombe dukuramo ntabwo bihagije, dukeneye kwitegura birushijeho kuko turashaka ibikombe mpuzamahanga."

Ubwo iyi imikino y’Amashuri Kagame Cup U-20 ya 2023/24 yaganaga ku musozo, amashyirahamwe ya FERWAFA, Rwanda Rugby Federation na FERWAHAND yageneye imipira yo gukina Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri, izashyirwa mu bigo by’amashuri.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryemeye imipira yo gukina ibihumbi 15.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke

Gitisi TSS ni yo yegukanye igikombe muri Rugby

APE Rugunga yari imaze igihe itigaragaza muri iyi mikino yongeye gutanga ibyishimo

G.S.Remera Rukoma mu bakobwa yerekanye ko umupira w’amaguru ari ikintu bumva cyane

G.S.Gahini yatwaye igikombe muri Netball ikinwa n'abakobwa, ndetse ikaba ari cyo kigo gifite ibikombe cyinshi muri uyu mukino mu mashuri 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND