Bahati yatangaje ko iyi filime ishingiye ku bintu
by’ukuri [Reality Show] ‘The Bahati Empire’ iri kumutwara amafaranga atagira ingano, aho
igice cyayo cya mbere cyatwaye Miliyoni 47 z’amashilingi ya Kenya, bivuze asaga
Miliyoni 470Frw.
Bahati ukiri muto ariko umaze kwibaruka abana bagera muri
batanu, yavuze ko iyi filime kuri ubu iri kunyura kuri Netflix gahunda afite ari
uko igice cya Kabiri cyayo kizatwara amafaranga menshi kurushaho.
Yavuze ko icyo gihe gishobora kuzageza muri Miliyoni 100 z’amashilingi ya Kenya, bivuze asaga Miliyari 1Frw.
Uyu muhanzi wamaze kugwiza
ibigwi mu muziki no muri sinema, yatangaje ko kugeza ubu muri filime z’ubu bwoko iyi ari iya mbere izaba
ihenze mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba.
Gusa na none yibutsa abantu kudatangazwa n'ayo
bayishoyeho ahubwo bagatekereza ku gukomeza kuyireba no kuyisangiza
inshuti zabo.
Yumvikanishije ko nta birenze kuko ibintu byose kubigeraho mu
buzima bisaba kubiharanira. Aragira ati: "Ikintu gishoboka mu buzima ni ugukura cyangwa
ukagwingira. Mbega gerayo cyangwa usubire ku isuka."
Avuga ko ari ngombwa ko Abanyafurika ahereye ku
Banyakenya bajya kuyireba kuko Netflix nayo igomba kubona ko iyi filime yari
ikenewe.
Iyi filime ikomeje gukurura ibitekerezo bya benshi bagaruka
ku buryo Bahati yumvikanamo avuga ko mbere yo guhura na Diana Marua yari wa muntu ukunda abagore bakuze.
Visi Perezida wa Kenya yitabiriye umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyi filime ya Bahati
Iyi filime ikomeje guhishura byinshi birimo n'ibitari bisanzwe bizwi bikomeje gutigisa ibinyamakuru n'imbuga nkoranyambaga zibanda ku myidagaduro
Umuryango wose wa Bahati na Diana Marua ugaragara muri iyi filime 
Akanyamuneza kari kose ndetse hari gahunda yo gukomeza kwagura ibiri gukorwa mu buryo bw'ubushobozi
