Kigali

Musinga Joe yakoze igitaramo ‘Mudaheranwa30’ cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/06/2024 10:33
0


Umuhanzi Musinga Joe uhagaze neza mu bihangano byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze igitaramo gikomeye ‘Mudaheranwa30’ cyo guha icyubahiro no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 ni bwo Musinga Joe ukunzwe mu bihangano byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze igitaramo kidasanzwe cyahuriyemo abahanzi bakora indirimbo zo Kwibuka, ndetse amurikiramo ku mugaragaro umuzingo we mushya 'Mudaheranwa 30' ari na ryo zina yahaye iki gitaramo.

Igitaramo “Mudaheranwa30” cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho cyitabiriwe n'ingeri zose kuva ku bana bato kugera ku bakuru baje kwihera amaso no kumva ubutumwa bwatambukijwe muri iki gitaramo cyagendanye no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y'uko iki gitaramo gitangira, Musinga Joe ari kumwe n'abarimo Perezida w'Umuryango w'abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, Nkuranga Jean Pierre, Rev Dr. Antoine Rutayisire n'umuhanzikazi Mariya Yohana, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire wayoboye EAR Remera ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, ni we watangije ku mugaragaro iki gitaramo 'Mudaheranwa30', abanza isengesho ndetse anagira umwanya wo kuganiriza ijambo ry'Imana abitabiriye iki gitaramo, abasaba kwibuka kugira 'Ubudaheranwa' ndetse no kugira ibyiringiro bituruka ku Mana.

Yaboneyeho gushimira bikomeye umuhanzi Musinga Joe udahwema gutambutsa ubutumwa bw'amahoro, no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse asaba n'abandi bahanzi gukomeza gukoresha ibihangano byabo bakangurira Abanyarwanda kudaheranwa n'ibihe by'icuraburindi u Rwanda rwanyunzemo mu 1994.


Musinga Joe yavuze ko buri mwaka azajya akora igitaramo 'Mudaheranwa'

Musinga Joe wari wabukereye, mbere yo kuririmbira abitabiriye iki gitaramo cye, yatunguranye azana umutsima ku rubyiniro asaba abashyitsi kumufasha gukata uyu mutsima wa kizungu ufite igisobanuro gikomeye gifite aho gihuriye n'izina ry'umuzingo we 'Mudaheranwa 30' ari naryo zina yise iki gitaramo.

Yagize ati: ''Uyu mutsima turawukata twizihiza imyaka 30 ishize turi mu budaheranwa, imyaka 30 ishize tuvutse bushya kuko benshi twatangiye kubara imyaka nyuma ya Jenoside, turizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda ruri mu mahoro, nta vangura, nta guhezwa, imyaka 30 ishize tubashije gukomeza kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994''.

Musinga Joe wakomoje ku mbamutima ze kubera iki gitaramo, yagize ati: ''Ndabashimira mwebwe mwese mwaje kwifatanya nanjye kwishimira imyaka 30 ishize turi mu budaheranwa, ndishimye cyane kandi ko benshi muri mwe ari urubyiruko kuko ni twe bireba cyane kwigira ku mateka yabaye no kubaka ejo hazaza''.

Yasobanuye kandi byimbitse intego eshatu (3) z'iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere, ndetse anatangaza ko azajya agikora buri mwaka. Ati: ''Iki gitaramo kizajya kiba ngaruka mwaka kigamije Kwibuka binyuze mu buhanzi, kwizihiza ubudaheranwa bw'abanyarwanda, gushima uruhare rw'Inkotanyi no kurema u Rwanda rushya''.

Musinga Joe utahwemaga gushima abitabiriye iki gitaramo cye, yabataramiye indirimbo ziri ku muzingo we mushya, gusa abanza guhera ku ndirimbo ze zakunzwe zirimo 'Mwakire Indabo', 'Ibaruwa', n'izindi yagiye aririmba mu bihe bitandukanye.

Uretse kuba Musinga Joe yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo bakanyurwa, yanahaye umwanya urubyiruko rwa AERG rukina umukino werekana uko amacakubiri yaje mu Rwanda akaganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banavuga umuvugo wuje ubutumwa bwo kwiyubaka no kudaheranwa n'agahinda.

Ni mu gihe umuhanzikazi Grace Mukankusi nawe yaririmbye indirimbo ye nshya yise 'Ntibakazime' akurikizaho 'Ikizere'. Nyiranyamibwa nawe yafashe umwanya wo gushimira Musinga Joe wagize igitekerezo cyiza cyo kuzajya akora iki gitaramo buri mwaka.

Biteganijwe ko Musinga Joe wakoze igitaramo 'Mudaheranwa 30' yanamurikiyemo umuzingo we mushya, azakomeza gukora ibi bitaramo buri mwaka akabihurizamo abahanzi bakora ibihangano byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Habanje kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mariya Yohana na Rev Dr Rutayisire bashyigikiye Musinga Joe

Musinga Joe yakoze igitaramo yise 'Mudaheranwa 30' yamurikiyemo umuzingo mushya

Akanyamuneza kari kose kuri Musinga Joe wakoze igitaramo 'Mudaheranwa30'

Perezida wa GEARG, Nkuranga Jean Pierre yitabiriye iki gitaramo atanga impanuro

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yashimiye Musinga Joe wateguye iki gitaramo

Musinga Joe ari kumwe n'abarimo Rev. Dr. Rutayisire, Nkuranga Jean Pierre bakase umutsima wa 'Mudaheranwa 30'

Urubyiruko rwa AERG rwakinnye umukino werekana uko mu Rwanda haje amacakubiri yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Musinga Joe yashimiye cyane abitabiriye iki gitaramo cye 'Mudaheranwa30'

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO Y'IKI GITARAMO


AMAFOTO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND