Kigali

Aline Gahongayire yavuze ku gitaramo cya mbere agiye gukorera mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2024 8:51
0


Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi, kizaba tariki 5 Ukwakira 2024, mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki no gutaramira abakunzi be babarizwa muri kiriya gihugu.



Iki gitaramo agiye gukora ni umusaruro w’urugendo yagiriye muri kiriya gihugu agahurira ku rubyiniro na Israel Mbonyi mu gitaramo yahakoreye tariki 8 Kamena 2024. Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarabihuje no kumurika Album ye yise ‘Nk’umusirikare’.

Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’, yabwiye InyaRwanda ko yagiye mu Bubiligi mu rwego rwo gushyigikira Israel Mbonyi mu gitaramo cye, no gushyira ku murongo ibisabwa kugira ngo nawe azahakorere igitaramo cye cya mbere.

Ni igitaramo avuga ko cyateguwe na Team Production, ari nayo yateguye igitaramo cya kabiri Israel Mbonyi yahakoreye muri ‘weekend’. Igitaramo cya Gahongayire kizabera ahitwa ‘Thon Hotel Bristol Stephanie’ kuwa 05 Ukwakira 2024, kandi avuga ko azagihuriramo n’abandi bahanzi.

Aho azagikorera hatandukanye n’aho Israel Mbonyi yakoreye icye. Ati “Kugeza ubu abashyitsi banjye ntabwo baratangazwa, kandi Team Production niyo yabiteguye, ni mu rwego rwo kwegera abakunzi b’ibihangano byanjye, no kwagura imbago z’umuziki wanjye.”

Gahongayire Aline ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana zirangajwe imbere na "Ndanyuzwe". Yatangiye kuririmba no kubyina mu itorero ryabyinaga Kinyarwanda aho ryatozwaga na Nyirakuru ubyara mama we. Yaje gukomereza muri korali Asaph yo mu itorero rya Zion Temple Gatenga.

Aline Gahongayire yatangiriye umuhamagaro we mu itorero rya Zion Temple aho benshi bakunze kwita kwa Gitwaza, iryo torero rikaba rihereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga rikaba rihagarariwe na Apostle Dr. Paul Gitwaza.

Azwiho indirimbo zifite imbaraga, kandi zifite amavuta. Kugeza ubu Aline Gahongayire amaze gusohora alubumu 6 akaba yitegurira kumurika abakunzi be alubumu ye ya 7, 8, ndetse n’iya cyenda.

Aline Gahongayire ni umuririmbyi uzwi cyane, umwanditsi w'indirimbo, umuvugizi, n’ukora ibikorwa by’urukundo. Ni we washinze umuryango udaharanira inyungu "Ndineza Organization" mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abana n'abagore.

Aline Gahongayire yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Bubiligi, kizaba tariki 5 Ukwakira 2024
Gahongayire yavuze ko muri iki gitaramo azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bataratangazwa 


Uhereye ibumoso: Umuhanzikazi Peace Hozy, Aline Gahongayire ndetse na Justin washinze Team Production yatumiye uyu muhanzikazi gutaramira mu Bubiligi 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GOD OF MIRACLES’ YA GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND