RFL
Kigali

FERWAFA yavuze uko Amavubi yiteguye Lesotho inasobanura ibyavuzwe ko abakinnyi 4 baraye mu Cyumba kimwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/06/2024 7:12
0


Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekenike mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Mugisha Richard yavuze ko abakinnyi b'Amavubi biteguye neza umukino wa Lesotho anasobanura ku byavuzwe ko abakinnyi 4 baraye mu cyumba kimwe bitewe n'ikibazo cya hoteli.



Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 09 Kamena nyuma yuko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, isoje imyitozo yayo ya mbere kuva ivuye muri Cote d'Ivoire aho yakiniye na Benin.

Mugisha Richard yavuze ko umwuka umeze neza mu bakinnyi usibye imbeho ndetse anavuga ko abakinnyi biteguye neza ndetse ko bafite n'imbaraga zo kuzaysinda.

Ati:, "Uretse imbeho itandukanye n'aho twari turi ariko mu ncamake umwuka umeze neza. Birumvikana umukino, ukiba urugero nkanjye nk'umwihariko ndetse n'umunyamabanga (Kalisa Adolphe) twagiye kubonana n’abakinnyi muri rusange.  

Birumvikana nk’abakinnyi bari bababaye, twese nta numwe wari wishimye. Icy'ingenzi ntabwo ari ukubabara gusa ahubwo ni ukwigira ku makosa aba yarabaye ku munsi wa mbere ariko umwuka umeze neza, abakinnyi bameze neza bararyama neza.

Ibindi bijyanye n’imibereho yabo, bimeze neza nk'uko mwabibonye nta kibazo mu by'ukuri igihari bafite umwuka uganisha ku kugira ngo bakosore amakosa yose yakozwe.

Kuko barabizi ibyabaye twarabibonye twese nk’Abanyarwanda, twese birumvikana ko ntawe byashimishije ariko ntekereza ko nabo ntabwo byabashimishije kurenzaho kuko inshingano zabo ntabwo bazubahirije. Rero bafite Morare ku buryo twibwira ko twiteguye ibirenze ibyo twabonye mu mukino wa mbere."

Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekenike muro FERWAFA abajijwe ku bijyanye n'aho ikipe irimo iraba ndetse n'uburyo ibayemo, yagize ati "Nk'uko nabivuze ubushize kimwe mu bintu turimo gukosora gikomeye ni ukureba ko uburyo umukinnyi abamo ari bwiza.

Hari igihe twibwira ko dushakamo umusaruro umukinnyi mu buryo bw’ikibuga, mu mikinire, ku mukino ariko nyine umukino ujya kuba hari ibintu byinshi umukinnhyi akeneye, aho atuye, amasaha agomba kuboneraho ibyo akenye ku gihe, ibijyanye n’imibereho y'aho aryama.

Ariko nyine icyo mvuga ni uko umwuka baba barimo ugomba gutuma uruhare rw'aho batuye rutagomba kugira ingaruka ku musaruro, ahasigaye hakaba imyitozo ye hakaba ibyo umutoza amubwiye. 

Ibyo rero twarabikoze ahantu batuye nk'uko nigeze no kubitangaza ni ahitwa The Capitali Zimbali, ni ahantu heza kandi hari byose bakeneye biri ku rwego rw’Inyenyeri 5".  

Yanavuze ko ku bijyanye n’abafana bazaba bari inyuma y'Amavubi muri sitade barimo baravugana na Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo ko bazaba bahari benshi baturutse no mu zindi Ntara itari aho bazakinira gusa.

Mugisha Richard abajijwe ku bijyanye n'amakuru yagiye hanze ko abakinnyi b'Amavubi baba baraye mu cyumba kimwe ari 4 bitewe n'ikibazo cya hoteli, yagize ati "Iyo umuntu atangaje ibintu, yabitangaza yaba afite amakuru cyangwa atayafite.

Icyabaye ni iki?. Nkuko muri iriya hoteli mwayibonye ifite inyenyeri 5, igiye rero ifite ibyumba binini ikaba ifite n'aho yakirira abantu, ariko bikaba ari ibyumba bitandukanye. 

Ni ukuvuga ngo ni icyumba kimwe gishobora kuba gifite ibitanda 2, hakaba hari n’ikindi gishobora kuba gifite ibitanda 4 noneho hakaba hari aho bahurira ariko mu by'ukuri buri wese akaba arara ku gitanda cye kandi kinini. 

N’ubundi abakinnyi basanzwe bararana mu cyumba ari 2, ni ibintu bizwi biri mpuzamahanga. Birumvikana abarara bonyine ni abayobozi n'abatoza. Ibyo kuvuga ngo abantu bararanye mu cyumba ari 4 ibyo ntabwo byabaye.

Ibyo uwabivuze sinzi uwabimubwiye. Buri muntu wese aba agenzwa n'ibyo tutazi, ubwo wenda hari umuntu mu bo turi kumwe wabivuze ariko ukuri kuriho sinzi niba na ruriya rwego rw'iriya hoteli rwakwemerera kurara mu cyumba muri 4 ngo bishoboke. ibyo ntabwo ari byo, uwabivuze wese yabeshye"

Kuwa Kabiri w'iki cyumweru ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakina na Lesotho bari kumwe mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.




Abakinnyi b'Amavubi ku Cyumweru bakoze imyitozo 



Ubwiza bwa Hoteli icumbitswemo n'Amavubi


Mugisha Richard avuga ko abasore b'Amavubi bameze neza kandi aho bari babayeho neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND