FPR
RFL
Kigali

Celine Dion yagarutse ku burwayi amaranye imyaka ibiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/06/2024 14:34
0


Umunyabigwi mu muziki, Celine Dion, yagarutse ku ndwara ya ‘Stiff Person Syndrome’ agiye kumarana imyaka ibiri n’ingaruka yagize ku buzima bwe byanatumye ahagarika ibikorwa by’umuziki.



Umuhanzikazi w'Umunya-Canada Celine Dion, yagarutse ku buryo yiyumvaga ubwo indwara ya "Stiff Person Syndrome" yari imugeze habi, n'uburyo yagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Mu kiganiro Celine Dion yagiranye na NBC News yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yavuze ko yumvaga ameze nk'aho hari umuntu uri kumuniga, ku buryo guhumeka byamugoraga kandi akababara mu mpfundiko no mu mbavu.

Celine Dion yavuze ko iyi ndwara ikimufata yumvaga ameze nkabo bari kumuniga

Uyu muhanzi w'imyaka 57 yagaragaje ko kubera uburyo iyo ndwara kuyikira bigoye, ari kwiga kubana nayo n'uko azakomeza gahunda ze zose ntacyo byishe.

Iyi ndwara ya Stiff Person Syndrome ikaba yaramufashe mu mpera za 2022 bituma ibitaramo yari afite byo kuzenguruka Isi abisubika.

Ubwo yari arembye, umuvandimwe we Claudette niwe wakunze kugenda atanga amakuru ye, aho yigeze no kuvuga ko byashoboka ko Celine atazongera kuririmba, ariko amaze koroherwa yavuze ko azakomeza kuririmba ndetse agasubukura n'ibitaramo bye.

Yavuze ko ari kwiga kubana n’iyi ndwara kuburyo mu gihe cya vuba azagaruka mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND