RURA
Kigali

Ingaruka zikomeye zo kunywa ibinyobwa byongera imbaraga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/06/2024 12:01
0


Niwifuza ikintu cyakongerera imbaraga, tekereza ubundi buryo butari ibinyobwa byongera imbaraga. Ikintu cyose kirengeje urugero ni kibi cyane ku mubiri wawe, cyane cyane bene burya bwoko bw’ibinyobwa. Kugira ngo ubashe kugira imbaraga mu gihe wagize akazi kenshi n’umunaniro aho kunywa biriya binyobwa, gotomera amazi uhaguruke aho wicaye ugendag



Ni kenshi abantu bihutira kunywa ibinyobwa byongera imbaraga ‘Enery Drinks’, nyamara nubwo bibafasha ni nako bibangiriza ubuzima. Nk’uko urubuga Healthline rubivuga, dore ingaruka 4 zikomeye zo kunywa ibinyobwa byongera imbaraga:

1.Bitera indwara

Niba utari ubizi ibi binyobwa bishobora kukugiraho ingaruka zo kurwara gususumira, kutamererwa neza mu gifu no kurwara kwacyo, kubabara mu gatuza, gusinzira mu gihe kidakwiye, indwara z’umutima. Kumva kenshi babyamamaza ngo ugure ntuzagirengo ni uko ari byiza ku mubiri wawe.

2. Guhangayika n’umunabi

ikindi kintu kigomba gutuma uhagarika gukoresha biriya binyobwa byongera imbaraga ni uko bishobora kugutera guhangayika (Stress) ndetse n’umunabi. Bimwe muri ibi binyobwa usanga bifite ikibigize kitwa ‘Caffeine’ kirengeje icyo bavuga ko kirimo. Iyo caffeine ari nyinshi cyane itera guhangayika no kutera cyane kw’umutima ibintu bishobora kugutera kumva umerewe nabi bityo ukagira umunabi no ku bandi.

3. Isukari irengeje urugero

Usibye kuguha imbaraga zitari iz’umwimerere, ibi binyobwa byamamazwa cyane, bibamo isukari nyinshi cyane. Byinshi muri ibi binyobwa ngo biba birimo utuyiko tugera kuri 15 tw’isukari. Iyi ni ingano nyinshi cyane ku mubiri n’ingingo ziwugize ku bazi ibibi by’isukari; umuvuduko w’amaraso, kwangiza amenyo, diabetes, kongera ibiro n’ibindi bibi bikurikira kunywa isukari nyinshi cyane.

4. Gutakaza kumva uburyohere

Niba ufata kenshi ibi binyobwa uzarebe neza uzasanga bikugora guhitamo ikinyobwa cy’ikinyamasukari cyo kunywa. Urugero; guhitamo muri za “Fanta” iyo unywa. Impamvu ni uko caffeine iba muri biriya binyobwa byongera imbaraga yica buhoro buhoro ubushobozi bw’ingingo zawe zumva uburyohere bw’ikinyobwa. Buhoro buhoro aho bishyira ni ku gucika intege, umunabi no kwiga agacuho, ari nacyo gituma abafata ibi binyobwa bumva bongeye kubikenera.

Bamwe mu bantu banywa cyane bene biriya binyobwa ngo baba bafite ibyago byinshi byo kubatwa nabyo (kuba chronique) kuko abahanga mu mibereho babifata nk’ibiyobyabwenge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND