FPR
RFL
Kigali

DJ Brianne yabatijwe bikora ku mutima Mama we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/06/2024 11:25
1


Umunyabigwi mu myidagaduro ishingiye ku kuvanga umuziki unabihuza n’itangazamakuru, Gateka Esther Briane [DJ Brianne], yamaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we abatizwa mu mazi menshi.



Kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024 ku rusengero rwa Elanayo Pentecost Blessing, habereye umuhango wo kubatiza Abakristo bashya barimo Dj Drianne uzwi cyane mu myidagaduro. Ni igikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.

DJ Brianne akimara kubatizwa, yaganiriye n'itangazamakuru, avuga ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.

Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko biza gukunda akagera aho abatirizwa.

Ati: ”Mama yishimye cyane ngo byamunejeje kuba byibuze mfite itorero mbarizwamo.”

Mu bihe bitandukanye Dj Brianne yagaragaye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango yatangije witwa Brianne Foundation.

Dj Brianne ni Umunyamakuru wa Isibo Radio imwe mu zigezweho mu mujyi wa Kigali inashamikiye kuri Isibo TV nayo yamaze kuryubaka mu myidagaduro.Nyina wa DJ Brianne yishimiye kuba umukobwa we abonye aho abarizwa mu bijyanye no gusenga DJ Brianne uri mu bari n'abategarugori bari mu bihe byiza mu myidagaduro nyarwanda, yamaze kuba icyaremwe gishya yakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alexis3 weeks ago
    Nibyiza kbx kwibatizwa rya dj brian





Inyarwanda BACKGROUND