Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Mariya Yohana yavuze ko buri gihe uko ahuye n’urubyiruko akoresha uwo mwanya mu kubabwira kugena ahazaza h’Igihugu bashingiye ku bihe n’ubuzima byaranze Perezida Paul Kagame.
Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuririmba mu gitaramo “Migabo
Live Concert” cya Cyusa Ibrahim cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri
uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024.
Atangaje
ibi mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse kugaragaza ko abarenga
Miliyoni 2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere- Bivuze ko ari urubyiruko.
Mariya
Yohana wagize uruhare mu kubohora u Rwanda yisunze inganzo ye, yavuze ko
amahitamo y’urubyiruko mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, akwiriye
gushingira ku kurebera ku bitangiye igihugu, bagaharanira kwigana icyiza.
Ati
“Iteka mbasaba kumenya kwigana icyiza. Ntibakigane ikibi kandi icyiza gihari,
kandi babonye urugero, Perezida ntakuze se kandi yaraje ari umuto? Kuki se
batareba ibyo yakoze, yarabitweretse, tutabaye abapfu, twari dukwiye kubyigana.”
Mariya Yohana yavuze ko ku munsi w’amatora, imbere y’umukandida haba hariho ikirango
kimuranga, bityo buri wese azaharanire gutora ku gipfunsi. Ati “Ni gipfunsi,
ntabwo ari ikofe. Yapfumbatije u Rwanda, ararukorera reka tumutore.”
Uyu
muhanzikazi aherutse mu bikorwa byo #Kwibuka30 byabereye mu Bubiligi ndetse no
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Intsinzi’
yabaye ibendera ry’umuziki we kugeza n’ubu, nawe avuga ko idasanzwe mu rugendo
rwe rw’umuziki.
Mariya
Yohana yasabye urubyiruko kuzagira amahitamo meza mu matora y’Umukuru w’Igihugu
ndetse n’ay’Abadepite
Mariya
yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwigira ku buzima bwa Perezida Kagame, bagahitamo neza
TANGA IGITECYEREZO