Abaraperi bubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, Bull Dogg na Riderman, batangaje ko batangiye urugendo rwo gutegura igitaramo cyihariye cyo kumurika Album yabo nshya bahuriyeho bise ‘Icyumba cy’amategeko’ bazakora muri uyu mwaka.
Babigarutseho
mu kiganiro cyihariye bagiranye na InyaRwanda, nyuma y’uko bashyize hanze iyi
Album iriho indirimbo esheshatu zitsa ku ngingo zinyuranye.
Bull
Dogg yavuze ko batangiye gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo bazakore iki
gitaramo. Ati “Igitaramo cyo kigomba kubaho, turi kubikoraho cyane, turi
gushyiramo imbaraga nyinshi, ku buryo turi gushaka n’abaterankunga n’abantu
babidufashamo, kuko igitaramo ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ukeneye aho
gukorera, ibikoresho nkenerwa, kandi atari ‘concert’ nto, ahubwo nini.”
Yavuze
ko hamwe n’Imana ‘tuzakora igitaramo kinini kandi cyiza’. Riderman yavuze ko
batangiye gutekereza iki gitaramo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya
benshi mu bafana babasabye ko bakora igitaramo cyo kumurika iki gitaramo. Ati
“Ni muri uyu mwaka. Bigiye mu mwaka byaba ari cyera cyane.”
Riderman
yavuze ko gukora iyi Album bari bagamije ‘guha abantu ibyo bari bakumbuye kandi
natwe ubwacu twari dukumbuye gukorana’. Ati “Guhurira ku mushinga nk’uyu
munini, ntabwo ari icyari kigamijwe ari amafaranga, ntabwo twajya mu byo
twashoye cyangwa icyo tuzavanamo, icyo twari tugamije ni ugushimisha abantu.
Iyi
Album yayishyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024. Iriho
indirimbo yise 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Inthecity
afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe na
Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo' yakozwe
na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat ndetse na
'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.
Iherekejwe
n'ibimenyetso birimo nk'icy'umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse
n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko.
Riderman
aherutse kubwira InyaRwanda ko atari we wahisemo izina bise iyi Album
"Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull
Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko 10' iri kuri iyi
Album.
Ati
"Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye warihisemo mu by'ukuri. Ni
izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa 'Amategeko 10, izina ariko
ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu
magambo macye."
Riderman
yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z'igihe
kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza
gukorana nawe.
Yumvikanishije
ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo
bagiye bakorana bombi ndetse n'izo bagiye bahuriramo n'abandi.
Ati
"Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi
twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe,
yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye
duhiriyemo nk'abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo."
Riderman
yavuze ko Bull Dogg ari 'umuraperi mwiza' kandi akundira ibihangano. Azirikana
ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri
Saint-Andre mu Rwezantwari.
Bombi
baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati "Twaje mu myaka imwe,
twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango
ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk'uko ntajya ntigeze mpagarara gukora
ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri
njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane."
Bull
Dogg na Riderman batangaje ko muri uyu mwaka bazakora igitaramo cyo kumurika
Album ‘Icyumba cy’amategeko’
Riderman
na Bull Dogg bavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kongera guha ibyishimo
abafana
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BULL DOGG NA RIDERMAN
VIDEO:
Dox Visual
TANGA IGITECYEREZO