FPR
RFL
Kigali

Green Hills Academy yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 112 mu birori byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/06/2024 18:22
0


Ishuri Mpuzamahanga rya Green Hills Academy ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri bagera ku 112 basoje mu masomo anyuranye, mu birori bibereye ijisho byitabiriwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame nk’Umushyitsi Mukuru.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, ni bwo abanyeshuri basoje amasomo y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy bagaragiwe n’ababyeyi babo, abarezi ndetse n’Ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda, bahawe izi mpamyabumenyi, hashimangirwa ko ubutwari bwabaranze bwatumye Kaminuza zirenga 100 ziyemeza kubakira mu cyiciro gikurikira bagiye kwinjiramo.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori bisoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri 112 bo muri Green Hills Academy (GHA) mu 2024, bahawe izina ry’Indatwabigwi. Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Madamu Jeannette Kagame yibukije aba banyeshuri gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora cyane kuko ari byo bizabageza ku byo bifuza byose. Yabasabye no kugira ibitekerezo birimo udushya no gukora amahitamo meza mu byo bakora.

Abanyeshuri barangije uyu mwaka bahawe izina ry’Indatwabigwi, baturuka mu bihugu biherereye hirya no hino ku Isi. Benshi bagiye gukomeza amasomo ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Buholandi, Canada n’ahandi.

Mu ijambo ryuje impanuro, Minisitiri w’Intebe Dr. Eduard Ngirente wavuze mu mwanya w'uhagarariye ababyeyi barerera muri iri shuri, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo yabo ko nk’ababyeyi ndetse n'igihugu cyababyaye babitezeho byinshi, abasaba ko aho bazajya hose bagomba gukomeza kurangwa n'imico myiza ndetse n'indangagaciro zikwiye umunyarwanda.

Yagize ati: “Mu gihe mutangiye urugendo rushya muzirikane ko nk’ababyeyi banyu tuzahora duhari ku bwanyu. Turabasaba guhora muzirikana aho mugiye kwiga, ahandi mu bindi bihugu cyangwa se mu Rwanda. Inshingano ya mbere mufite ni uguhaha ubumenyi, kugira ngo muzagaruke kubukoresha mwubaka igihugu cyatubyaye. Mufite uruhare runini mu kubaka u Rwanda twiyemeje, twifuza, rutekanye kandi rwagutse mu bitekerezo no mu bikorwa."

Umuyobozi w’icyiciro cy'amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yavuze ko ku mishinga ibiri myiza kurusha iyindi yatekerejwe na bamwe muri aba banyeshuri igashyirwa mu bikorwa na bagenzi babo bose, avuga ko yagize ingaruka nziza bityo ikigo kizakomeza kuyikurikirana.

Yashimangiye ko aba banyeshuri basoje mu mwaka wa 2024 bahawe izina ry'Indatwabigwi barikwiriye kubera ko bagize uruhare runini mu bikorwa bikomeye bifitiye ikigo n'igihugu akamaro.

Abanyeshuri ba Green Hills Academy bakora ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza ya bagenzi babo n’Abanyarwanda muri rusange. Abarangije muri uyu mwaka, bafashije ababyeyi bakiri bato babyariye iwabo batuye mu Ntara y'Iburasirazuba, haba mu buryo bwo kubaba hafi no kubatera inkunga y'amafaranga. Banatangije kandi isomero rusange i Jali mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamideli akaba n’umwe mu banyuze muri iri shuri mu 2008, yasangije barumuna be amwe mu masomo akomeye yize mu buzima, abasaba kwishimira intambwe bagezeho no kubyaza umusaruro amahirwe yose bafite.

Yabahaye impanuro zitandukanye, abagira inama yo kumenya abo baribo n’icyo bashaka, kandi bagakomeza kugira intego, amatsiko yo kumenya ibishya, kubaka ubushuti n'abantu, gufasha abandi n'izindi nama nyinshi zizabaherekeza mu buzima bushya binjiyemo.

Kagabo Gwiza Mika, umwe muri aba banyeshuri basoje amasomo yabo, yabwiye InyaRwanda ko yishimira inshuti nziza akuye muri iki kigo nubwo rwari urugendo rurerure kandi rutoroshye.

Yagize ati: "Ndashimira ababyeyi n'abarimu badufashije muri iyi myaka yose itandatu mu mashuri yisumbuye, ndabashimira kuko ni bo baduteye imbaraga zo gukomeza. Nshaka kwiga 'Mechanical Engeering' muri Kaminuza, kandi namaze no kubona aho nzakomereza mu mashuri yanjye mu Bwongereza."

Green Hills Academy ni ishuri rimaze imyaka 26. Ni ishuri ry’ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130.


Green Hills Academy yakoze ibirori yatangiyemo impamyabumenyi ku banyeshuri bayo bagera ku 112

Ibi birori byitabiriwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame  


Yasabye 'Indatwabigwi' gukomeza kurangwa n'ibitekerezo byubaka igihugu cyababyaye


Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore na Minisitiri w'Intebe Dr. Eduard Ngirente bari bitabiriye


Minisitiri Ngirente yibukije abanyeshuri basoje ko urugendo rutarangiriye aha 


Sonia Mugabo wize muri Green Hills Academy yahaye impanuro barumuna be


Umunyeshuri wahize abandi akomoka mu Bushinwa


Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri basoje amashuri yabo yisumbuye


Bishimiye impamyabumenyi bahawe


Ubwo bafataga ifoto na Madamu Jeannette Kagame


Abayobozi b'abanyeshuri bakase 'Cake' hamwe na Madamu Jeannette Kagame hishimirwa intambwe ikomeye bagezeho


Ababyeyi bari bishimiye abana babo cyane




Itorero rya GHA ryasusurukije abitabiriye mu mbyino gakondo zinogeye ijisho



Intore nazo zahamirije


Band y'ikigo nayo yafashije abitabiriye gususuruka

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibi birori


AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND