Kigali

Aba-Diaspora bashyiriweho uburyo bwo kureba igitaramo cya Cyusa Ibrahim

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2024 10:41
0


Wa munsi wageze! Ibihumbi by’abantu bafite amashyushyu yo kuza kwihera ijisho igitaramo "Migabo Live Concert" umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yateguye mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame ku bw’ibikorwa by’imyaka 30 ameze kugeza ku Rwanda n’Abanyarwanda.



Ni igitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa, ndetse mu bice bitandukanye bya Kigali hamanitse ibyapa byamamaza iki gitaramo.

Ni igitaramo cyihariye kuko cyatumiwemo abahanzi gakondo gusa. Mu rwego rwo gufasha abatabasha gukurikirana iki gitaramo imbona nkubone, hashyizweho uburyo bwa ‘Online’, aho buri wese ashobora kuza gukurikirana anyuze ku rubuga www.ibitaramo.com

Ni ukwishyura amadorali 5, kandi igitaramo kiratangira guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu masaha akuze. Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, Cyusa Ibrahim ari kumwe n’Itorero Inganzo Ngari bakoze imyitozo ya nyuma bitegura iki gitaramo gikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ni igitaramo ahuriramo n’abahanzi yatumiye barimo Ruti Joel, Mariya Yohana, Itorero Inganzo Ngari ndetse na Chrisy Neat. Cyusa avuga ko yatumiye buri muhanzi ashingiye ku buhanga bwe, ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere gakondo.

Cyusa Ibrahim aherutse kuvuga ko yateguye iki gitaramo biturutse ku gitekerezo yahawe na Alex Muyoboke ndetse na Fiacre washinze Tent Makers, abona ko igihe kigeze kugira ngo ataramire abantu mu gitaramo cyagutse.

Ati “Ndashimira cyane Muyoboke ni we wambwiye ijambo rya mbere ati Cyusa dukore igitaramo, yatumye nanjye nkanguka ndavuga nti wa mugani igihe kirageze y’uko nkora igitaramo cyanjye, ndamushimira cyane. Ndashimira Fiacre, turabana, turahorana, turagenda, atari bo ntabwo nari kubasha gukora igitaramo, atari bo ntabwo nari kubasha kwaguka bigeze hano.”

Yavuze ko iki gitaramo agiye gukora cyubakiye ku ndirimbo zakozwe n’abarimo Pastor P ndetse na Gwiza. Ati “Rero ndishimye kuba ngiye gukora igitaramo cya mbere tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali, ni igitaramo ntashidikanya ko kigomba kuba ari cyiza, kandi kizaba kirimo uburyohe bwa gakondo.”

Cyusa yasobanuye ko iki gitaramo yacyise ‘Migabo’ kubera indirimbo yise ‘Migabo’ yahimbiye Perezida Kagame. Yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, biri no mu byatumye ayitirira iki gitaramo.

Ati “Migabo ni indirimbo nahimbye, nyihimbira Umukuru w’Igihugu, Intore Izirusha intambwe, impamvu nayise ‘Migabo Live Concert’ nkayishyira no ku itariki ya 8 Kamena 2024 ni uko hazaba habura iminsi micye tukagwa mu nka [Mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite]."

"Ni umusanzu wanjye nk’umuntu wo gushimira, muri iyi myaka 30 ishize, cyane ko njyewe yanyoboye neza, nishyuriwe n’Igihugu kuva mu mashuri yisumbuye kugeza nsoje Kaminuza, rero nagombaga kumwitura, nkamuhimbira indirimbo nkakora n’igitaramo cyo kumushimira, n’iyo mpamvu igitaramo nacyise “Migabo Live Concert”.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Cyusa yavuze ko nyuma y’iki gitaramo azasohora Album ebyiri zizaba zavuye mu ndirimbo zose yahimbye.

Kandi avuga ko azazishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ati “Nyuma y’igitaramo nzashyira hanze Album ebyiri icyarimwe. Album ya mbere izitwa ‘Migabo’ iya kabiri izitwa ‘Mwuvumwamata’.”

Cyusa Ibrahim avuga ko intego y’iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi ‘dushima kandi dutarama uwo nise ‘Migabo’ (Umukuru w’Igihugu).”

Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

Ati “Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw’abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w’ubuhanzi mu byagezweho imbere y’abato n’abakuru mu budasa bw’umuco wacu. Dore ko hari n’abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP, 350,000 Frw ku meza y'umuntu na 250,000 Frw ku meza y'abantu umunani; ni mu gihe amatike aboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com

Ababarizwa mu bihugu bitandukanye bashyiriweho uburyo bwa ‘Online’ bubafasha gukurikirana igitaramo cya Cyusa Ibrahim

Cyusa Ibrahim arahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari, Chrisy Neat ndetse na Mariya Yohaha 

Cyusa avuga ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MIGABO’ CYUSA YITIRIYE IKI GITARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND