Abanyabigwi b'umupira w'amaguru bakomoka mu gihugu cya Brazil, Ronaldo Nazário na Rivaldo bavuze ko mwene wabo Vinicius Junior ukinira Real Madrid ari we ukwiriye igihembo cya Ballon d'Or bijyanye n'ibyo yakoze.
Muri iki Cyumweru ni bwo hatangajwe amataliki y'igihe igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi cya Ballon d'Or kizatangirwa. Kizatangwa taliki ya 28 Ukwakira gitangirwe i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa kuri Theatre du Chatelet.
Kuri ubu nta kindi kiri kwibazwa kitari umukinnyi uzegukana iki gihembo, gusa abakinnyi ndetse n'abandi bakunyijeho barimo baravuga uwo babona ukwiriye kucyegukana, gusa abenshi bari guhuriza kuri Vinicius Junior.
Ku munsi w'ejo ubwo baganiraga n'ikinyamakuru ESPN, Ronaldinho na Rivaldo nabo bavuze ko uyu mukinnyi wa Real Madrid ari we ukwiye Ballon d'Or.
Rivaldo yagize ati: "VinÃcius ni umukinnyi ukwiriye gushimirwa. Akwiriye Ballon d'or. Birumvikana ko nta kintu cyiza kuri we nko kubona iki gihembo rimwe ndetse gutwara Copa America ubungubu. Kugeza kuri ubu akwiriye igihembo cya Ballon d'Or, ariko anatwaye Copa America, byaba byiza kurushaho".
Ronaldinho we yagize ati: "Ntekereza ko Vinà akwiriye Ballon d'Or. Yegukanye igikombe cya Champions League n'icya La Liga, kandi yagiye abigiramo uruhare rukomeye.
Ndibuka ko ari njye wamusobanuye umunsi yageraga muri Real Madrid. Naganiriye na Vinicius byinshi ku mupira w'amaguru ndetse n'andi makuru arambuye kandi urebye byose byarabaye, ni iterambere ryiza arimo ageraho.
Ndatekereza ko igihe cye kigeze. Uyu mwaka yafashe icyemezo gikomeye muri Real Madrid. Kuri njye, uyu munsi ni we mukinnyi mwiza ku isi kugeza ubu."
Usibye aba banyabigwi kandi na Neymar aherutse kuvuga ko Vinicius Junior ari we ukwiriye Ballon d'Or.
Vinicius yafashije Real Madrid kwegukana igikombe cya shampiyona atsinda ibitego 15 anatanga imipira 5 yabivuyemo mu mikino 26 yakinnye. Yanayifashije kwegukana Champions League akina imikino 10 atsindamo ibitego 6 anatanga imipira 4 yabivuyemo.
Ronaldo Nazario we asanzwe afite Ballon d'Or 2, akaba yarakiniye amakipe arimo FC Barcelona, Real Madrid na AC Milan naho Rivaldo we yakiniye amakipe arimo FC Barcelona na AC Milan, akaba yaratwaye igihembo cya Ballon d'Or inshuro 1 yo mu 1999.
Ronaldo na Rivaldo bavuga ko Vinicius Junior ari we ukwiriye Ballon d'Or
Vinicius Junior akomeje gusabirwa igihembo cya Ballon d'Or
TANGA IGITECYEREZO