RFL
Kigali

Yatwubakiye ishuri ry’umuziki! Umuraperi Karigombe yakoze mu nganzo ashima Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2024 6:08
0


Umuraperi Siti True Karigombe yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise “Paul Kagame yongeye yemeye 2024”, yahimbye nyuma y’ibyishimo yagize akimara kubona ko Perezida Kagame yatanze Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2024, nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), itangaje ko Perezida Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana bemerewe by’agateganyo kwiyamamaza kuyobora u Rwanda.

Karigombe yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yashibutse mu byishimo yagize nyuma yo kubona Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamaza. 

Ati “Iyi ndirimbo ye ivuye ku byishimo nagize ubwo nabonaga Umukuru w’Igihugu yemera kongera kwiyamamaza. Akimara gushyira umukono we ko abyemeye, nagize ibyishimo bikomeye.”

Yavuze ko hari byinshi atagarutseho muri iyi ndirimbo byaranze imyaka 30 ishize Perezida Kagame asubije u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo, birimo n’ishuri ry’umuziki yashyizeho, ryatumye ubuhanzi bw’u Rwanda bwongera kuzanzamuka.

Uyu muraperi yagaragaje ko iri shuri rimaze gushyira ku isoko abanyamuziki benshi bari mu kiragano cy’umuziki muri iki gihe barimo nawe, bityo avuga ko ibikorwa Perezida Kagame amaze gukora, bituma Abanyarwanda bifuza ko yakomeza kubayobora.

Akomeza ati "Nahise njya muri studio kugira ngo nanjye nk’urubyiruko mushyigikire nkoresheje ijwi ryanjye mu gihangano n’impano Imana yampaye. Bikaba no kumushimira ko yaduhaye amahirwe yo kwiga umuziki ku Nyundo..."

Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo ikubiyemo amashimwe menshi. Uyu muhanzi yashishikarije urubyiruko kuzahitamo neza kuko ‘guhitamo neza umuyobozi w’Igihugu ni ryo terambere ryacu nk’urubyiruko, ni ryo terambere ryacu hazaza’.

Ati “Numva neza ko guhitamo ibitubereye ari ukubaka igihugu cyacu nk’urubyiruko […] Ibyo yatugejejeho ni ibigaragarira buri wese, bityo buri wese akwiriye kugira amahitamo meza yo kumushyigikira, ndashishikariza urubyiruko bagenzi banjye gushyigikira Perezida Kagame bitewe n’ibyo amaze kutugezaho.”

Uyu muraperi hari aho mu ndirimbo aririmba avuga ati “Umutoza w’Ikirenga u Rwanda rwacu yarugize ubuki, kumujya inyuma si igihombo ahubwo ni ukwiteganyiriza ejo hazaza’- Aba ashishikariza buri wese kumutora, kuko ‘inkotanyi zifitanye igihango n’urubyiruko’.

Ati “Numva rero ari cyo gihe cyo kwigira ku Inkotanyi, dutanga umusanzu mu gushyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi.”

Karigombe yasohoye iyi ndirimbo, mu gihe ari no gutegura indi yageneye urubyiruko, aho aba aririmba abaza urubyiruko umusanzu wabo mu Rwanda ndetse n’icyo baharanira.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo umurishyo w’ingoma, ikivugo cya Karigombe n’andi magambo atondetse neza mu kumvikanisha ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.



Umuraperi Karigombe yasohoye indirimbo yise ‘Yongeye yemeye’ yahimbiye Perezida Kagame


Karigombe yavuze ko hari byinshi ashimira Perezida Kagame birimo no kuba yarashyizeho ishuri ry’umuziki ryamufashije mu rugendo rwe

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'YONGEYE YEMEYE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND