Kigali

KNC akunda umuntu ukora! Kabanda Serge yagarutse ku rugendo rwe muri Gasogi United n'intego ze mu mupira w'amaguru - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/06/2024 17:50
0


Rutahizamu wa Gasogi United, Kabanda Serge yatangaje ko uyu mwaka w'imikino ugiye kuza yifuza gukora ibidasanzwe mu mupira w'amaguru ndetse akerekana icyo ashoboye kuko yumva ariyo myaka agezemo.



Ni mukiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, aho yavuze ku rugendo rwe mu mupira w'amaguru ndetse ndetse n'intego afite muri uyu mukino wihebewe na benshi. Kabanda Serge yatangiye avuga ku buzima nk'umukinnyi abayemo muri iyi minsi mu gihe nta shampiyona ihari.

Yakomeje avuga ku rugendo rwe mu mupira w'amaguru aho yavuzeko yatangiriye umupira w'amaguru mu irerero rya APR mu 2017 ndetse agakomereza muri Gasogi United yaje kuvamo igihe gito ajya muri Vision FC nyuma agaruka muri Gasogi United.

Kabanda yakomeje avuga ko uyu mwaka w'imikino ugiye kuza yiteguye gukora cyane muri Gasogi United ndetse akazaza mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi.

Agaruka kuri KNC umuyobozi wa Gasogi United yavuzeko ari umuntu mwiza ukunda abakozi be byumwihariko umuntu ukora, gusa akaba agira umujinya cyane.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND