RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Album Rumaga yaganuje abarimo Meya Mutabazi Richard- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2024 15:21
0


Umusizi Junior Rumaga yatanze umusogongero wa Album ye ya kabiri yise “Era”, mu gitaramo cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ndetse n'ibyamamare biganjemo abo bakoranye kuri iyi Album n'abandi babana umunsi ku munsi mu rugendo rwe rw'umuziki ndetse n'ubusizi.



Ryari ijoro ry’ubusizi! Cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ahitwa kuri L'Espace ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ni Album yakozeho mu bihe bitandukanye, akimara gusoza Album iya mbere yise 'Mawe', kandi agaragaza ko yahisemo gukorana n'abahanzi bashya batakoranye kuri Album ya mbere.

Ayisobanura nk'idasanzwe, kuko byamusabye gusubira inyuma akongera akiyibutsa ibisigo, ndetse afata igihe kinini cyo kujya muri studio no kwifashisha aba Producer banyuranye.

Mu birori byo kumurika iyi Album, yatanze umusogongero w'ibisigo 10, ni mu gihe Album ye iriho ibisigo 13 biboneka ku rubuga rwe www.sigarwanda.com.

Mu bahanzi bakoranye kuri iyi Album harimo Kivumbi ndetse na Kenny Sol. Ni mu gihe abakinnyi ba filime bakoranye ari Niyitegeka Gratien [Papa Sava], 'Madederi' ndetse na Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge]. Ariko kandi, hariho umunyamakuru Ismael Mwanafunzi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

Iyi Album yatangiye kuyigurisha ibihumbi 50 Frw. Rumaga ati "Ni Album ivuze umwana wanjye wa kabiri. Ni Album ivuze intambwe kuri njyewe nk'umusizi, uko ugenda uguna umugozi niko ugenda urushaho gukomera."

Yavuze ko ari kwitegura kuzakora igitaramo cyo kumurika iyi Album iriho ibisigo 13, ni mu gihe bibiri muri byo byamaze kujya hanze.

1.Urukundo rw'ikigusa

Abara inkuru y'urukundo abantu bagira mu bwana ariko ntirubashe kugera ku nzozi zarwo ngo rurangirire mu rugo.

2.Umwinjira w'urukundo

Ni inkuru y'umusore cyangwa y'umukobwa uba ari inshuti n'umuntu washatse. Aho ushobora gusanga ufite umuntu wo ku ruhande ufite n'uko mubanye mu buzima bw'urukundo, ariko ubizi neza ko afite urukundo.

3. Amour Scolaire

Iki gisigo kivuga ku buzima bw'urukundo abantu banyuramo ku ishuri, aho gisoza cyanzura ko washyira imbaraga mu masomo, kuko n'ubundi urukundo rwo ku ishuri rudakunze guhira benshi.

4.Nzapfa

Ni igisigo kivuga ku buzima bw'umuntu uba warabuze umuntu we yaba umuvandimwe cyangwa umubyeyi ariko akaba abizi neza ko atapfuye ku bwe, ahubwo hari impamvu zatuma atakiriho.

Aha abavuga ko nawe azapfa, azakurikira uwo muvandimwe we cyangwa se umubyeyi, ariko akagenda yerekana impamvu zishobora kuba zatuma uwo muntu atakiriho.

5.Icyampa kubona umwami

Ni igisigo kivuga ku Mugaba. Avuga iki gisigo yumvikanisha ko yifuza guhura n'uwo mugaba uba waragabiye abantu benshi, yaratanze ibyishimo, yarongeye kunga abantu, yaratanze ibitotsi mu gihugu n'ibindi.

6.Inzira y'Umusaraba

Iki gisigo yagikoranye na Kivumbi. Kivuga ku buzima umuntu anyuramo mu mahitamo aba yarakoze. Rumaga ati "Ikintu cyose ukora, hari inzira igoye uba waranyuzemo kugirango ubashe kugera ku ntego."

7. La Séduisant

Iki gisigo kiri mu Kinyarwanda, Igifaransa, Ilingara ndetse n'Igiswahili. Cyubakiye ku mugabo uba utomora umugore babana mu nzu, amubwira amagambo meza gusa.

8.Era

Ni igisigo kivuga ku buzima bwo mu mutwe. Aho usanga abantu banyura mu bintu byinshi, ku buryo rimwe na rimwe hari uwumva ko 'bikunze yakwiyambura ubuzima' cyangwa akajya kure y'abantu.

9. Nzaza

Iki gisigo kivuga ku buzima bw'urugamba. Yagikoranye na Kenny Sol. Kivuga cyane ku ngamba, aho nk'u Rwanda rurema igitero nk'i Maputo, Capo Delgado n'ahandi hagamije umutekano.

Rumaga ati "Hari ubwo abantu babona umuntu agiye gutanga amahoro hijya nibatekereje bo aramutse ayakomwe icyaba. Niba umuntu ajya gutanga amahoro, bivuze ko aba yihagije akajya kuyatanga n'ahandi.

10.Gatanya

Yavuze ko iki gisigo yacyanditse mu rwego rwo guhamagarira abubatse kwirinda gusenya, byakanga akaba ari bwo batumaho imiryango cyangwa inzego zibanze zibifitiye ubushobozi.

Junior Rumaga yasogongeje  Album ye yise "Era" iriho ibisigo 13 zitsa ku ngingo zinyuranye

Meya Mutabazi Richard w'Akarere ka Bugesera ari mu bitabiriye kumurika Album ya Rumaga- Imbere ye hari umuhanzi Juno Kizigenza

Abakinnyi ba filime bazwi cyane muri filime 'Behind' igezweho muri iki gihe bitabiriye ibi birori

Abanyarwenya Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ndetse na Zaba bashyigikiye Rumaga

Rocky wamamaye mu gusobanura filime, yavuze ko kuva yamenya Rumaga yashimye impano ye

Rumaga yagaragaje ko Element yagize uruhare rukomeye kuri Album ye yise 'Era'

Dj Phil Peter yasabye abantu gufata umwanya wo kumva Album 'Era' ya Rumaga

Junior Giti uzwi mu basobanura filime, wanashinze Label ya 'Giti Business Group' yashyigikiye Rumaga


Chriss Eazy yagaragarije Rumaga ko impano ye ikwiye gukomeza gushyigikirwa

Dylan Kabaka ubarizwa muri Giti Business Group ari mu bitabiriye kumva Album 'Era' ya Rumaga


Umunyarwenya uzwi nka Rufendeke ari mu bashyigikiye Rumaga mu kumurika Album ye

Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Patrick Rusine ari kumwe na Rumaga


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUMAGA NYUMA YO KUMURIKA ALBUM 'ERA'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND