Kuri ubu uvuze ibintu biri kuvugwa cyane mu makuru y'imyidagaduro, indirimbo "Sinabyaye" ya Zeo Trap ntiyaburamo kuko ikomeje gutigisa Kigali bitewe n’uburyo budasanzwe yanditsemo, ubuzima bwite uyu musore yakomojeho kuri bagenzi be.
Iyi ndirimbo yakomojweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ndetse bidatinze ihita isibwa
ku mbuga zicururizwaho umuziki aho yari yamaze guca agahigo ko kumvwa no
kurebwa inshuro ibihumbi bisaga 80 mu munsi umwe.
Ni amateka yari ikoze by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop nyarwanda
kugira igikundiro kingana gityo mu gihe gito.
Ni iyihe mvano yo kumva Zeo Trap atukana byeruye no ku babyeyi? MC Platformer umwe mu bamaze gushinga imizi mu gukora ubusesenguzi ku mibereho y’abaraperi n’ibihangano byabo, mu kiganiro na inyaRwanda yatangaje byinshi.
Uyu musore ukiri muto yavuze ko mbere ya byose ibi biba ari
akazi kungukira impande zombi, kandi biri mu muco wa Hip Hop kuba abaraperi
baterana ubuse nk'uko bimaze iminsi hagati ya Drake na Kendrick Lamar.
Ni kimwe n'ibyigeze kuba hagati ya Bull Dogg na P Fla muri za 2015.
Yavuze ko bijya gutangira Ish Kevin na Zeo Trap
bari abantu baziranye umwe ashobora gukora indirimbo yibasira undi akayumva
kandi akareka igasohoka.
Icyo gihe Zeo Trap yakoreraga byinshi mu bihangano bye
muri Trappish Music ya Ish Kevin.
Nyuma ariko umwe mu basore barebererwa inyungu na Ish
Kevin, Hollix yaje guca ruhinga akora indirimbo yibasira Zeo Trap batabimubwiye, yitwa Kane.
Ibi byarakaje cyane Zeo Trap ndetse bizamura amakimbirane
hagati ye na Trappish Music.
Byarenze kuba hagati y’aba bahanzi batatu
binjira mu itsinda rya Kave Music isanzwe ari igishyitsi gikomeye cya Zeo Trap.
Ibintu byarakomeye Ish Kevin yumvikana muri "Bwe
Bwe Bwe" asa n'ukomoza kuri Zeo Trap amubwira ko yamuburisha iwabo ntibamuhambe.
Ibyo ariko byari byoroshye, icyagoranye cyabaye ko Hollix
yarengereye avuga kuri nyina wa Zeo Trap mu ndirimbo.
Uyu musore uzwiho gukunda umubyeyi we by'akataraboneka yahise
afata umwanzuro wo kubabwiza ukuri kuko yari yaravuze ko atazihanganira umuntu
uzinjira mu buzima bwe bwite.
"Sinabyaye" yamaze gusibwa ndetse yanakomojweho na RIB, ikaba yibasira Ish Kevin na Hollix irimo iki?
Mu gutangira kwayo Zeo Trap yemeza ko ari indirimbo irimo
amagambo nyandagazi ndetse ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kuyumva.
Hukumvikanamo ijwi ryifashishijwe ry’umusobanuzi
wa filime uzwi nka Rocky Kimomo agira ati: ”Ntabwo banzi nanjye sinzi ikigiye
gukurikira pe, ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho iyo umbabaje
nkubabaza kurushaho.”
Zeo Trap aba yumvikanisha ko yakojeje agati muri wino
akandika muri iyi ndirimbo yiganjemo ibitutsi n’ibintu byibasira ababyeyi, mbega
utanatekereza ko hari uwabitinyuka.
Zeo Trap ashinja Ish Kevin kuba ari mu baryamana n'abo bahuje
ibitsina, ibintu MC Platformer yavuze ko atari ukuri, asobanura ko icyari kigamijwe ari ukubabazanya kuko nta muraperi ufite indangagaciro zimeze gutyo
ubaho.
Ku birebana n'aho uyu musore avuga ku by'Amakosi ya Ish
Kevin, bamwe bagize ngo ni indirimbo ye yaciye ibintu, nyamara si cyo Zeo Trap aba
avuga.
MC Platformer ati: ”Ikintu kimwe wamenya ni uko buriya Ish
Kevin yagiye mu gisirikare, yagiyemo, ahubwo hari igihe bagera cyo kwitwa
abasirikare ba nyabo, icyo gihe kigeze Ish yisanga ari mu bakuwemo.”
Akomeza agira ati: ”Kuri icyo gihe rero niho Zeo Trap
yahise yinjira amwibutsa ko shumi yanjye n'ikosi wakoze ntabwo warirangije. Hari
abantu nagiye numva bashaka kubisobanura ukundi ngo ni ya ndirimbo Amakosi, ariko
ntaho bihuriye.”
Ku birebana no kumubwira ko yafunzwe, Platformer agaragaza
ko yashatse kumwibutsa ko igihe Ish Kevin yafunzwe ari gito cyane ko atagakwiye kubigarura muri buri ndirimbo ari cyo Zeo Trap yamubwiraga ko nta somo afite abwira
abanyarwanda.
Muri "Sinabyaye", hari aho Zeo Trap agaruka ku kuba DASSO. MC Platformer yabigarutseho ati: ”Umupapa yavuzemo w’umupolisi ni Papa wa Hollix, peti yangu bwira so agushakire akidaso kuko muri Hip Hop ntabwo tujya twumva indirimbo ziva mu bapolisi.”
Imboni y'umunyamakuruIcyo navuga kuri iyi ndirimbo ni uko ubuhanzi ari
ikintu gisumbye imyumvire ya bamwe ariko gushyigikira umuco w’ubushyamirane no
gutukana cyane mu rubyiruko ntibikwiye nk'uko na RIB yabirebanye ubunararibonye
ikabifatira umwanzuro mu maguru mashya.
Abanyamuziki n'abandi banyarwanda bose bakwiriye kwirinda gutukana no kuzana ababyeyi mu bintu bidafututse. Si iby'i Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO