Fred Mugisha Robinson wamamaye nka Element muri muzika nyarwanda, yumvikanishije ko yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo (Production), kubera agahinda yagize nyuma y’uko akoresheje indirimbo kwa Bob Pro, umwaka ukirenga atayimuhaye.
Uyu
musore umaze imyaka ine mu rugendo rwo gutunganya indirimbo, amaze kurambika
ikiganza ku ndirimbo z’abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda no mu mahanga.
Ibihangano
yakoreye abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Kevin Kade, Christopher n’abandi
byatumye amazina y’abo akomera.
Ariko
kandi benshi bamuzi muri ‘Production’, nyamara muri 2015 yari umubyinnyi wa
gakondo, ndetse yajyaga anyuzamo agacurangira umusizi Junior Rumaga aho yabaga
yagiye gutaramira mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Yiyumvagamo
impano yo kuririmba, ku buryo yagiye agerageza gukora indirimbo ze bwite, ariko
bikanga bituma ashyira imbaraga mu kwiga kwitunganyiriza indirimbo.
Muri iki
gihe abarizwa mu inzu itunganya umuziki ya 1: 5AM, ariko yanyuze muri Country
Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja.
Mu ijoro
ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ubwo Element yari yitabiriye
imurikwa rya Album ‘Era’ ya Rumaga, yabwiye itangazamakuru ko indirimbo yakorewe
na Bob Pro ntabashe kuyibona, ariyo yabaye imvano yo kwinjira mu batunganya
umuziki mu Rwanda.
Yumvikanishije ko yashakaga gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi yakoresheje indirimbo kwa Bob Pro arayishyura, ariko yamaze umwaka atarayibona.
Element
yavuze ko nyuma y’uko yinjiye mu gutunganya indirimbo, yumvise neza impamvu Bob
Pro yatindanye indirimbo ye, kuko nawe ari ibintu bimubaho.
Ati
"Ibyo (Ibyamubaye) rero ubu ndamwumva. Bob Pro niwe watumye njya muri
(Production) nari nsanzwe 'Beat' ariko namuhaye indirimbo yanjye ayimarana
umwaka, kandi nari naramwishyuye, ariko ubu nanjye ndamwumva […] Hari izo
nshobora gutindana, ariko icyiza ndabibabwira (abahanzi) nkababwira nti
indirimbo uzayibona, hashize umwaka, ariko nyine ndamwumva, icyo gihe yari
afite ibintu byinshi nk’uko nanjye bimeze ubu […]”
Muri
muzika, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Milele’,
aho avuga ko yayitanzeho arenga Miliyoni 30 Frw mu ikorwa ryayo. Ni indirimbo
avuga ko itanga igisobanuro cy’injyana ya ‘Afro Gako’ yateguje gukora.
Element
agaragaza ko kuba amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zose zikakirwa neza
(Cashe, Fou de Toi ndetse na Milele) ari ubuntu bw’Imana bumufasha.
Uyu
musore amaze gukora indirimbo zirimo nka "Saa Moya" ya Bruce Melodie,
"Formula" ya Juno Kizigenza, "Kola" ya The Ben,
"Carolina" ya Meddy, "Ikanisa" y’abahanzi bo muri The Mane,
“Atansiyo" ya Platini, "Sound" ya Safi Madiba,
"Ikinyafu" ya Bruce Melodie na Kenny Sol n’izindi.
Element
yahishuye ko Bob Pro ariwe wabaye imvano yo kwinjira mu batunganya indirimbo
Element
yavuze ko aho atangiriye gukora indirimbo yabonye impamvu Bob Pro yatindaye iye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER ELEMENT
TANGA IGITECYEREZO