Mugisha Robinson wamamaye nka Producer Element, yatangaje ko mu mishinga y’indirimbo abitse mu kabati ke harimo n’indirimbo yakoreye umunya-Nigeria, Wizkid yahuriyemo n’itsinda rya Saul Sol ryo muri Kenya mbere y’uko batandukana.
Yabigarutseho
mu kiganiro n'itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, ubwo yari yitabiriye
umugoroba wo kumurika Album ‘Era’ y’umusizi Junior Rumaga, wabereye ahazwi nka
L’Espace ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Element
yagaragaje ko ari inshuti y’igihe kirekire ya Rumaga, kuko bamenyanye mu 2015, ubwo
yacurangaga gitari ariko akanyuzamo akabyina. Avuga ko aha ariho yakuye
igitekerezo cyo gutangiza ikorwa ry’injyana ya ‘Afro Gako’.
Yavuze
ko indirimbo ye yise ‘Milele’ aherutse gushyira hanze, ari urugero rwiza
rw’uburyo indirimbo ikoze muri iyi njyana ikwiye kuba imeze.
Amashusho y'iyi ndirimbo yayikoreye mu gihugu cya Kenya, ndetse igaragaramo umwihariko w'imbyino z'aba-Masai.
Element yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo mu gihe yari
amaze imyaka ine ateguza abantu, indirimbo iri mu njyana ya ‘Afro Gako 'ariko
yari yarananiye'. Ati "Ukuntu nabitekereje biriya hariya hantu nahereye.
Naravuze nti reka mbe ariyo mperaho, abandi nibumva ari byiza, bazakomerezaho."
Yavuze
ko 'Afro Gako' ari 'iy'umuntu uyikora atari iy'umuntu uyivuga'. Ati
"Nanjye nubwo mvuga ngo ndayikora ejo hazaza undi muntu...Nanjye
nintayikora hakazaza ukora ibyo nagombaga gukora, niwe uzayitirirwa kuko azaba
ari gukora ibyo nagombaga gukora. Ntabwo navuga ngo ni iye (Noopja) ayikoze yaba
ari iye."
Indirimbo
ye 'Milele' yanononoswe na Producer Bob ndetse na MadeBeat, ni mu gihe amashusho
yakozwe na Gad. Element yavuze ko kuba
yarakoranye na Bob Pro ari igisobanuro cy'uko umubano we wakomeje gusagamba
nubwo yigeze kumushyira indirimbo ngo ayimukorere ariko ntayimuhe.
Element
yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise 'Kashe' yayikoze mu buryo afata nko
kwikinira, ariko kandi indirimbo ye 'Fou de Toi' yatumye abona bishoboka ko
yakora n'umuziki.
Yavuze
ko indirimbo ye 'Milele' yayitanzeho arenga Miliyoni 30 Frw kugira ngo ikorwe
nk'uko yabishakaga. Ati "Biri hejuru ya Miliyoni 30 Frw."
Yavuze
ko kuba agejeje indirimbo eshatu, kandi abantu bakaba baratangiye kumenya ibihangano
bye, bigaragaza ko Imana iri mu byo akora.
Uyu
musore aherutse gukorera ibitaramo mu Bwongereza yahuriyemo na Bruce Melodie. Avuga
ko ari ibitaramo byitabiriwe n'abantu barenga 500, kandi bishimiye uko
byagenze.
Yagaragaje
ko muri iki gihe ari gukora ku ndirimbo z'abahanzi barimo Chriss Eazy, Kevin
Kade na Bruce Melodie. Avuga kandi ko mu ndirimbo ziri hafi gusohoka harimo izo
yakoreye Adekunle Gold, Dj Maphorisa, Wizkid na Sauti Sol.
Ati
"Hari indirimbo ya Wizkid na Sauti Sol ariko yararangiye, ndumva umwaka ushize
ikozwe, ariko nyine hahise hazamo akantu kuko batandukanye." Uyu musore
yavuze ko yizerera mu gukora biri no mu mpamvu ashyira imbere gukora cyane.
Ayodeji
Ibrahim Balogun [Wizkid] wakoranye na Element ari mu banya-Nigeria bakomeye mu
muziki. Azwi nk’umuririmbyi, ariko abihuza no kwandika indirimbo.
Indirimbo
ze nyinshi zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, afropop, R&B, afrobeat, reggae,
dancehall, ndetse na Pop. Uyu musore yabonye izuba ku wa 16 Nyakanga 1990,
avukira ahitwa Surulere mu gace ka Ikeja mu gihugu cya Nigeria.
Yegukanye ibihembo bitabarika, ndetse yagiye ahatana muri Grammy Awards. Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Joro', 'Come Close', 'Fever', 'Blessed', 'Essence' 'Brown Skin Girl', 'Mood', 'Energy' n'izindi.
Element yatangaje ko mu ndirimbo abitse mu kabari harimo n’iyo yakoreye Wizkid na Sauti Sol
Element yavuze ko ari gukora ku ndirimbo ya Dj Maphorisa wamamaye muri Afurika y’Epfo
Element yatangaje ko yashoye arenga Miliyoni 30 Frw ku ndirimbo ‘Milele’ aherutse gushyira hanze
KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRODUCER ELEMENT
TANGA IGITECYEREZO