RFL
Kigali

Perezida Kagame, Habineza Frank na Mpayimana Phillippe bemejwe nk'abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2024 18:23
1


Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), yatangaje ko mu bakandida Icyenda batanze Kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, abujuje ibisabwa ari abakandida batatu.



Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, binyuze kuri Televiziyo Rwanda. Umuyobozi w'iyi Komisiyo, Oda Gasingizwa yavuze ko abajuje ibisabwa bemerewe guhatanira ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.

Umuyobozi w'iyi Komisiyo, Oda Gasinzigwa yavuze ko abajuje ibisabwa bemerewe guhatana ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ndetse na Mpayimana Philippe, umukandinda wigenga.

Abakandinda batujuje ibisabwa barimo Manirareba Hereman utaratanze Ilisiti y'abantu 600 bemewe gutora bashyigikiye Kandidatire ye.

Hakizimana Innocent

Ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no ku ilisii y'itora y'utwo turere.

Mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Gisagara na Kirehe harimo Nimero z'ikarita Ndangamuntu z'abamushyigikiye zimwe zitari zo, izindi zitabo n'izidahuye n'amazina y'abantu ku ilisiti y'itora yatanze.

Mu bamusinyiye kandi harimo abantu bagaruka ku ilisite irenze imwe, nyamara imikino y'abo itandukanye. Hari abantu bagaragara ku ilisite y'abamushyigikiye bemeza ko batigeze bamusinyira.

Barafinda Sekikubo Fred:

Ku ilisite yatanze y'abashyigikiye Kandidatire ye ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi barino ku Ilisiti y'itora yatwo, harimo Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Kirehe, Gakenke, Rubavu, Burera, Bugesera, Ngororero, Gatsibo na Kayonza.

Kuri Lisite yatanze hari ahari amazina gusa, nta nimero z'ikarita ndangamuntu ziriho. Hari ahari amazina n'imero z'indangamuntu ariko nta mikino ya banyirazo iriho.

Habimana Thomas:

Kuri Lisite yatanze z'abashyigikiye Kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi bari no ku ilisite y'itora, ari two: Nyaruguru, Nyamasheke, Bugesera, Kireke na Rwamagana.

Mu karere ka Nyaruguru, Nyamasheke, Bugesera, Gisagara, Rwamagana na Gatsibo yatanze nimero z'ikarita ndangamuntu z'abamushyigikiye zitabaho n'izindi zidahuye n'amazina y'abari kuri Lisite. Hari kandi abantu bagaragara kuri Lisite y'abamushyigikiye, bemeza ko batigeze bamusinyira.

Rwigara Nshimyimana Diane:

Mu mwanya w'icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko yatanze kopi y'urubanza.

Mu mwanya w'icyemezo cy'ubwenegihugu Nyarwanda bw'inkomoko gisabwa n'abwiriza ya Komisiyo yatanze inyandiko y'ivuka.

Kuri Lisite yatanze z'abashyigikiye Kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi bari no ku ilisite y'itora yatwo ari two: Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.

Muri Lisite z'abamushyigikiye mu turere twa Huye na Gisagara, ikarita ndangamuntu z'abo ntizibaho. Hagaragaye kandi zimwe mu Nimero z'ikarita Ndangamuntu zidahuye n'amazina y'abo yanditse kuri Lisite y'abamushyigikiye.

Mbanda Jean: Ntiyasinyishije abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere 27, no ku ilisite y'itora yatwo. Yatanze Ilisite y'abamushyigikiye mu turere dutatu twonyine ari two: Gasabo, Bugesera na Kicukiro.

Oda Gasinzigwa yavuze ko 'ibituzuye kuri Lisite y'Abashyigikiye Umukandida ntibishobora kuzuzwa nyuma y'itariki 30 Gicurasi 2024'.

Perezida Paul Kagame watanzwe n'umuryango FPR-Inkotanyi, yemejwe nk'umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu 


Habineza Frank yatanzwe n'ishyaka Green Party, yemerewe guhatana ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu 


Mpayimana Philippe yemerewe guhatana ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mujyanama3 months ago
    Njye kuruhande rwanjye birambabaza kubona abantu bose bumva bayobora igihugu, cyane cyane nk'u Rwanda, birababaje kabisa kubona uyu mwanya utacyubahwa, ntanubwo aruwo kwifotorezaho. ababishinzwe barebe uko no kuwutekereza bisaba ubunararibonye





Inyarwanda BACKGROUND