Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), yatangaje ko mu bakandida Icyenda batanze Kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, abujuje ibisabwa ari abakandida batatu.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, binyuze kuri Televiziyo Rwanda. Umuyobozi
w'iyi Komisiyo, Oda Gasingizwa yavuze ko abajuje ibisabwa bemerewe guhatanira
ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR
Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka Green Party ndetse na Mpayimana
Philippe, umukandida wigenga.
Umuyobozi
w'iyi Komisiyo, Oda Gasinzigwa yavuze ko abajuje ibisabwa bemerewe guhatana ku
mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ari Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi,
Habineza Frank watanzwe n'Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije
mu Rwanda (Green Party) ndetse na Mpayimana Philippe, umukandinda wigenga.
Abakandinda
batujuje ibisabwa barimo Manirareba
Hereman utaratanze Ilisiti y'abantu 600 bemewe gutora bashyigikiye
Kandidatire ye.
Hakizimana Innocent
Ntiyujuje
abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu karere ka Nyagatare na Gatsibo
bari no ku ilisii y'itora y'utwo turere.
Mu
Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Gisagara na Kirehe harimo Nimero z'ikarita Ndangamuntu
z'abamushyigikiye zimwe zitari zo, izindi zitabo n'izidahuye n'amazina y'abantu
ku ilisiti y'itora yatanze.
Mu
bamusinyiye kandi harimo abantu bagaruka ku ilisite irenze imwe, nyamara imikino
y'abo itandukanye. Hari abantu bagaragara ku ilisite y'abamushyigikiye bemeza
ko batigeze bamusinyira.
Barafinda Sekikubo Fred:
Ku
ilisite yatanze y'abashyigikiye Kandidatire ye ntiyujuje abantu nibura 12
bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi barino ku Ilisiti y'itora yatwo,
harimo Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Kirehe, Gakenke, Rubavu, Burera, Bugesera,
Ngororero, Gatsibo na Kayonza.
Kuri
Lisite yatanze hari ahari amazina gusa, nta nimero z'ikarita ndangamuntu ziriho.
Hari ahari amazina n'imero z'indangamuntu ariko nta mikino ya banyirazo iriho.
Habimana Thomas:
Kuri
Lisite yatanze z'abashyigikiye Kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12
bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi bari no ku ilisite y'itora, ari two:
Nyaruguru, Nyamasheke, Bugesera, Kireke na Rwamagana.
Mu
karere ka Nyaruguru, Nyamasheke, Bugesera, Gisagara, Rwamagana na Gatsibo yatanze
nimero z'ikarita ndangamuntu z'abamushyigikiye zitabaho n'izindi zidahuye
n'amazina y'abari kuri Lisite. Hari kandi abantu bagaragara kuri Lisite y'abamushyigikiye,
bemeza ko batigeze bamusinyira.
Rwigara Nshimyimana Diane:
Mu
mwanya w'icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko
yatanze kopi y'urubanza.
Mu
mwanya w'icyemezo cy'ubwenegihugu Nyarwanda bw'inkomoko gisabwa n'abwiriza ya
Komisiyo yatanze inyandiko y'ivuka.
Kuri
Lisite yatanze z'abashyigikiye Kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12
bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere, kandi bari no ku ilisite y'itora yatwo
ari two: Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na
Kayonza.
Muri
Lisite z'abamushyigikiye mu turere twa Huye na Gisagara, ikarita ndangamuntu
z'abo ntizibaho. Hagaragaye kandi zimwe mu Nimero z'ikarita Ndangamuntu
zidahuye n'amazina y'abo yanditse kuri Lisite y'abamushyigikiye.
Mbanda Jean:
Ntiyasinyishije abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere 27, no
ku ilisite y'itora yatwo. Yatanze Ilisite y'abamushyigikiye mu turere dutatu
twonyine ari two: Gasabo, Bugesera na Kicukiro.
Oda
Gasinzigwa yavuze ko 'ibituzuye kuri Lisite y'Abashyigikiye Umukandida ntibishobora
kuzuzwa nyuma y'itariki 30 Gicurasi 2024'.
Perezida Paul Kagame watanzwe n'umuryango FPR-Inkotanyi, yemejwe nk'umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
Habineza Frank yatanzwe n'ishyaka Green Party, yemerewe guhatana ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
Mpayimana Philippe yemerewe guhatana ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
TANGA IGITECYEREZO