Kigali

Ni amahirwe adasanzwe- Chrisy Neat ku kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Cyusa Ibrahim- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2024 7:33
0


Producer akaba n’umuhanzi Chrisy Neat yatangaje ko ari amahirwe adasanzwe yabonye ku kuba yaratoranyijwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo “Migabo Live Concert” cya Cyusa Ibrahim kizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024.



Uyu mugore yiyongereye ku bandi barimo Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari ndetse na Mariya Yohana bazifatanya na Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ubwa mbere, Chrisy Neat agiye kugaragara mu gitaramo nk’iki cyagutse. Asanzwe ari Producer, ndetse ni umwe mu bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Muri iki gihe akorera muri Studio Ibisumizi ya Riderman. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, Chrisy Neat yavuze ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva, kuko gushyirwa mu bahanzi bazafasha Cyusa Ibrahim ari amahirwe adasanzwe.

Ati “Murakoze cyane! Ndumva nishimye cyane naratoranyijwe n’umuvandimwe kuzaririmba mu gitaramo cye, navuga ko yampaye amahirwe akomeye kuko nzaririmba mu gitaramo cye, kandi ndi mu bantu nanjye bazatuma kiba cyiza cyane.”

Akomeza ati “Rero, ni iby’igiciro kinini cyane! Ndanabimushikira cyo kimwe na Alex Muyoboke. Nanjye nashimira ibyo yavuze ko igitaramo kizaba cyiza cyanye.”

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, yatangiye gukorera muri Studio ‘Ibisumizi’ y’umuraperi Gatsinzi Emery ‘Riderman’ mu Ukwakira 2021. 

Ni nyuma y’iminsi micye yari ishize asoje amasomo ye ku ishuri rya Muzika rya Nyundo. Yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi (Music Production) mu gihe uyu mwuga wari umaze igihe kinini wihariwe n’abagabo.

Mu 2016 ni bwo yagiye kwiga amasomo y’umuziki ku Nyundo. Yigeze kuvuga ko ubwo yahataniraga kwiga muri ririya shuri yagize ubwoba, ahanini biturutse ku banyempano yabonaga bari bahatanye ariko kandi ‘nishimira ko nahawe umwanya nkagaragaza impano yanjye’. 

Ati “Icyo gihe nahisemo gucuranga Piano nkanaririmba, banyuze abari bagize Akanama Nkemurampaka, ni uko natangiye urugendo rwanjye.  

Uyu mugore yabanje gukorera muri studio ya Capital Records mbere y’uko yerekeza mu Ibisumizi. Avuga ko kwinjira mu batunganya indirimbo, ahanini byaturutse ku kuba yarakuze yiyumvamo gukora ibintu bitandukanye n’ibyo abandi bakora. 

Ati “Nakunze gusura studio zitandukanye, aba Producer bagashima ibikorwa byanjye, ibyo rero byampaye imbaraga zo kumva nakora umuziki.”

Muri muzika, uyu mugore aherutse gushyira hanze indirimbo 'Yarakuze' yakoranye na Riderman, 'You got Me', 'Imaragahinda' yasubiyemo, 'Urungano', 'Urukundo', 'Ndakwiye', 'Ikibondo' n'izindi. 

Igitekerezo cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse. 

Nk’umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo ntore izirusha intambwe’.

Akomez ati “Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com  cyangwa se uguhamagara Nimero: 0787837802.


Chrisy Neat yatangaje ko ari amahirwe adasanzwe yagize yo kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Cyusa Ibrahim


Chrisy Neat aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Imaragahinda’, ‘Urugano’ n’izindi yasubiyemo


Cyusa yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cye yise ‘Migabo Live Concert’ 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU CYUSA IBRAHIM YAHURIYEMO N'ABO BAZAFATANYA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘URUNGANO’ CHRISY NEAT YASUBIYEMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND