RFL
Kigali

Umunsi Stromae ashishura icupa ry'amazi yari aherewe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2024 15:01
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko umuvandimwe we Paul Van Haver wamamaye nka Stromae, amasezerano afitanye n’ibigo binyuranye ndetse n’imikoranire ye n’abajyanama ituma hari ibyo akora bigatungura abantu birimo nk’igihe yari i Kigali akanga kunywa amazi atabanje gukuraho igipapuro cyo kwamamaza.



Stromae ni umwe mu bahanzi Mpuzamahanga bafite inkomoko mu Rwanda. Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo nka ‘Papaoutai’, ndetse anashyize imbere gukora ibijyanye no guhanga imideli.

Ni gake yumvikana mu itangazamakuru ahanini bitewe n’imirimo akora. Ariko kandi ajya anyuzamo agatangaza uruhererekane rw’ibitaramo akorera mu bihugu bitandukanye hirya no ku Isi.

Kuva yataramira mu Rwanda mu 2015 muri Sitade ya Kaminuza ya ULK, abanyarwanda ntibarongera kumuca iryera. Ndetse, hari abagiye bagerageza kumutumira bikabagora, ahanini bitewe n’ibyo asaba ndetse n’amafaranga.

Mu byo asaba harimo indege yihariye ‘Private Jet’, ubwato butwara ibyuma bye, gukorera igitaramo ahantu hari imihanda ibisikana ku buryo abantu babasha kubona uko bataha, inzu yubatse ku buryo ashobora kumanukira ku migozi n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo cye yise ‘Migabo Live Concert’ tariki 8 Kamena 2024, yamenyesheje umuvandimwe we Stromae, kandi yarabyishimiye, amutera iteka.

Abajijwe niba yarigeze amusaba ko yamufasha kwamamaza iki gitaramo, yavuze ko Stromae ari umuhanzi mugari byatumye ashyiraho itsinda rikurikirana ibikorwa bye, ku buryo atakoroherwa no kuba ibikorwa bye byamenyekanishwa binyuze ku miyoboro ya Stromae.

   

Ati “Stromae ni umuhanzi mugari, nawe ubwe kwikorera buri kimwe ntibyoroshye. Kuba wamubwira ngo yitabire igitaramo cyawe, biragoye. Tureke no kuza mu gitaramo, ntabwo ashobora ku gufasha kumenyekanisha igitaramo, kandi ari umuvandimwe wanjye, arakubwira ati “Account’ yanjye ntabwo ari njye uyigenzura, kandi ‘account’ yanjye ijyaho ibyanjye gusa. Nta wundi muntu ajya yamamariza ibikorwa bye nubwo byaba bimeze gute.”

Cyusa yavuze ko ubwo yiteguraga gukorera ibitaramo i Burayi, yasabye Stromae kumushyigikira no kumufasha kubimenyekanisha, amubwira ko bitakunda, ariko yamushyigikira mu bundi buryo.

Yaramubwiye ati “Mfite abajyanama, uretse n’ibyo ntabwo najya muri ‘Restaurant’ abajyanama banjye batabizi, niba mfite gahunda n’umuntu ngomba kubanza kubabwira bakemera cyangwa bagahakana.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’, yavuze ko amasezerano Stromae afitanye n’ibigo binyuranye, ariyo yatumye ashishura icupa yaherewemo amazi.

Ati “Nk’ubu nko mu Rwanda bamuhaye amazi, mbere yo kuyanywa akuraho igipapuro kiri inyuma arakijugunganya, anywa amazi nta ‘Brand’ iriho […] Ntacyo byateje, ahubwo byari kugiteze iyo ayanywa icyo gipapuro kikiriho, ariko bitewe n’uburyo azi iby’imikoranire, yarabyitondeye.”

Cyusa Ibrahim yavuze ko umubano we na Stromae uhageze neza, kandi ko mu biganiro bagirana harimo no kuba yakorangera gutaramira i Kigali nubwo atavuga neza umunsi ashobora kuzongera kugarukira.

Mu minsi ishize, uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo yarimo akorera mu bihugu bitandukanye. Cyusa avuga ko yabihagaritse kubera impamvu zitarimo uburwayi.

Ibyo Stromae yakoze mu 2015, byanakozwe na Cristian Ronaldo mu 2021. Icyo gihe Cristiano yafashe amacupa ya Coca Cola yari ateretse imbere ye arayahisha, ayasimbuza amazi yo kunywa. Ibi byatumye uru ruganda ruhomba akayabo ka miliyari 4 z’amadolari.



Mu 2015, Stromae yataramiye ibihumbi by’abantu mu gitaramo yari akoreye i Kigali



Cyusa Ibrahim yatangaje ko umuvandimwe we Stromae ari umunyamuziki mugari ku buryo yitondera buri kimwe aba ashaka gukora


Stromae ni umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Pop yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka Papaoutai yasohotse mu 2013 na Alors on danse yo mu 2010

REBA KUMUNOTA WA 31’ CYUSA IBRAHIM AGARUKA KU MYITWARIRE Y’UMUVANDIMWE WE STROMAE

">


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FILS DE JOIE' YA STROMAE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND