Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko umuvandimwe we Paul Van Haver wamamaye nka Stromae, amasezerano afitanye n’ibigo binyuranye ndetse n’imikoranire ye n’abajyanama ituma hari ibyo akora bigatungura abantu birimo nk’igihe yari i Kigali akanga kunywa amazi atabanje gukuraho igipapuro cyo kwamamaza.
Stromae
ni umwe mu bahanzi Mpuzamahanga bafite inkomoko mu Rwanda. Izina rye ryatangiye
guhangwa amaso nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo nka ‘Papaoutai’,
ndetse anashyize imbere gukora ibijyanye no guhanga imideli.
Ni gake
yumvikana mu itangazamakuru ahanini bitewe n’imirimo akora. Ariko kandi ajya
anyuzamo agatangaza uruhererekane rw’ibitaramo akorera mu bihugu bitandukanye
hirya no ku Isi.
Kuva
yataramira mu Rwanda mu 2015 muri Sitade ya Kaminuza ya ULK, abanyarwanda
ntibarongera kumuca iryera. Ndetse, hari abagiye bagerageza kumutumira
bikabagora, ahanini bitewe n’ibyo asaba ndetse n’amafaranga.
Mu byo
asaba harimo indege yihariye ‘Private Jet’, ubwato butwara ibyuma bye, gukorera
igitaramo ahantu hari imihanda ibisikana ku buryo abantu babasha kubona uko
bataha, inzu yubatse ku buryo ashobora kumanukira ku migozi n’ibindi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko mu gihe ari kwitegura
gukora igitaramo cye yise ‘Migabo Live Concert’ tariki 8 Kamena 2024,
yamenyesheje umuvandimwe we Stromae, kandi yarabyishimiye, amutera iteka.
Abajijwe
niba yarigeze amusaba ko yamufasha kwamamaza iki gitaramo, yavuze ko Stromae
ari umuhanzi mugari byatumye ashyiraho itsinda rikurikirana ibikorwa bye, ku
buryo atakoroherwa no kuba ibikorwa bye byamenyekanishwa binyuze ku miyoboro ya
Stromae.
Ati “Stromae
ni umuhanzi mugari, nawe ubwe kwikorera buri kimwe ntibyoroshye. Kuba wamubwira
ngo yitabire igitaramo cyawe, biragoye. Tureke no kuza mu gitaramo, ntabwo
ashobora ku gufasha kumenyekanisha igitaramo, kandi ari umuvandimwe wanjye,
arakubwira ati “Account’ yanjye ntabwo ari njye uyigenzura, kandi ‘account’
yanjye ijyaho ibyanjye gusa. Nta wundi muntu ajya yamamariza ibikorwa bye nubwo
byaba bimeze gute.”
Cyusa
yavuze ko ubwo yiteguraga gukorera ibitaramo i Burayi, yasabye Stromae
kumushyigikira no kumufasha kubimenyekanisha, amubwira ko bitakunda, ariko
yamushyigikira mu bundi buryo.
Yaramubwiye
ati “Mfite abajyanama, uretse n’ibyo ntabwo najya muri ‘Restaurant’ abajyanama
banjye batabizi, niba mfite gahunda n’umuntu ngomba kubanza kubabwira bakemera
cyangwa bagahakana.”
Uyu
muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’, yavuze ko amasezerano Stromae
afitanye n’ibigo binyuranye, ariyo yatumye ashishura icupa yaherewemo amazi.
Ati “Nk’ubu
nko mu Rwanda bamuhaye amazi, mbere yo kuyanywa akuraho igipapuro kiri inyuma
arakijugunganya, anywa amazi nta ‘Brand’ iriho […] Ntacyo byateje, ahubwo byari
kugiteze iyo ayanywa icyo gipapuro kikiriho, ariko bitewe n’uburyo azi iby’imikoranire,
yarabyitondeye.”
Cyusa
Ibrahim yavuze ko umubano we na Stromae uhageze neza, kandi ko mu biganiro
bagirana harimo no kuba yakorangera gutaramira i Kigali nubwo atavuga neza
umunsi ashobora kuzongera kugarukira.
Mu minsi
ishize, uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo yarimo akorera mu bihugu
bitandukanye. Cyusa avuga ko yabihagaritse kubera impamvu zitarimo uburwayi.
Ibyo
Stromae yakoze mu 2015, byanakozwe na Cristian Ronaldo mu 2021. Icyo gihe
Cristiano yafashe amacupa ya Coca Cola yari ateretse imbere ye arayahisha,
ayasimbuza amazi yo kunywa. Ibi byatumye uru ruganda ruhomba akayabo ka
miliyari 4 z’amadolari.
Mu 2015,
Stromae yataramiye ibihumbi by’abantu mu gitaramo yari akoreye i Kigali
Cyusa
Ibrahim yatangaje ko umuvandimwe we Stromae ari umunyamuziki mugari ku buryo
yitondera buri kimwe aba ashaka gukora
Stromae ni umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Pop yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka Papaoutai yasohotse mu 2013 na Alors on danse yo mu 2010
REBA KUMUNOTA WA 31’ CYUSA IBRAHIM AGARUKA KU MYITWARIRE Y’UMUVANDIMWE WE STROMAE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FILS DE JOIE' YA STROMAE
TANGA IGITECYEREZO