RFL
Kigali

Mister World iragarutse nyuma y'imyaka 5! Menya ba Rudasumbwa 10 baheruka kuyegukana – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/06/2024 12:12
0


Irushwanwa rya Mister World (Rudasumbwa w’Isi) ni irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rihuza abasore baturuka mu bihugu bitandukanye ryashinzwe na Miss World Organization mu 1996, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 11.



Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ko rimwe mu marushanwa akomeye y’ubwiza ku isi rya Mister World rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka igera kuri itanu ritaba. Kugeza uyu munsi uwambaye iri kamba rya Rudasumbwa w’isi, ni Jack Heslewood, Umushakashatsi mu by'indege ukomoka mu Bwongereza, wambitswe ikamba ku ya 23 Kanama 2019 i Manila muri Philippine.

Biteganijwe ko Mr. Jack Heslewood azambika ikamba uzamusimbura muri Nzeri uyu mwaka, mu birori bizabera mu gihugu cya Vietnam.

Mu gihe habura igihe gito ngo hatorwe Rudasumbwa mushya w’Isi, InyaRwanda yifuje kukwibutsa ba Rudasumbwa bagiye bambikwa iri kamba uko imyaka yagiye isimburana kuva ryatangira kuba mu 1996 kugeza mu 2019.

1.     Tom Nuyens


Tom Nuyens ukomoka mu Bubiligi, ni we musore wa mbere wambitswe ikamba rya Rudasumbwa w’Isi mu 1996. Ahigitse abasore 51, Tom ukomoka mu Bubiligi yegukanye ikamba ryifuzwaga na benshi mu birori by’amateka byabereye Istanbul muri Turukiya.

2.     Sandro Finoglio


Sandro Finoglio Esperanza wabonye izuba ku ya 3 Mutarama mu 1973, niwe waciye agahigo ko kuba Mr World ubwo yabaga ku nhsuro ya kabiri mu 1998. Finoglio ufite inkomoko muri Venezuela, ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli w’icyamamare.

Nyuma y’umwaka umwe yegukanye iri Kamba, yahise yoherezwa gutura i Troia muri Portugal. Yambitswe ikamba rya Rudasumbwa w’Isi ku ya 18 Nzeri mu 1998, mu birori byabereye Grândola muri Portugal, ahigika abasore bari bahatanye bagera kuri 43.

3.     Ignacio Kliche


Ignacio Kliche niwe wambwitswe ikamba rya Rudasumbwa w’Isi wa gatatu, ku ya 13 Ukwakira mu 2000, mu gikorwa cyabereye i Perthshire muri Scotland. Icyo gihe, Ignacio ukomoka muri Repubulika ya Uruguay yatsinze ahigitse abagera kuri 32 bari bahatanye.

4.     Gustavo Gianetti


Gustavo Cabral Narciso Gianetti wavutse ku ya 21 Gicurasi 1979, ni umunyamideli ukomoka muri Brazil wambitswe ikamba rya Rudasumbwa w’Isi mu 2003. Yinjiye muri aya marushanwa nka Mister Brazil 2001.

Iri Kamba yaryambikiwe i Londres mu Bwongereza ku ya 9 Kanama 2003, atsinze abasore bagera kuri 38 bari bahuriye mu irushanwa.

5.     Juan García Postigo


Ku ya 31 Werurwe mu 2007, nibwo umunya-Espagne Juan García Postigo yahigitse abasore bari bahatanye mu irushanwa rya Mr World 2007. Mu birori byabereye i Sanya mu Bushinwa, Juan yanditse amateka akomeye aba umunya-Espagne wa mbere wegukanye iri Kamba.

Kuri ubu, Juan ni umukinnyi wa filime, akaba umunyamideli, rwiyemezamirimo ndetse n’umunyamahoteli.

6.     Kamal Ibrahim 


Kamal Ibrahim wabonye izuba ku ya 10 Ugushyingo mu 1985, ni we wagizwe Rudasumbwa w’Isi ku ya 27 Werurwe mu 2010. Kamal yatsindiye iri Kamba atsinze abagera kuri 74 bari bahatanye mu birori byabereye Incheon muri Koreya y’Epfo.

Kuri ubu, uyu ni umunyamakuru uyobora ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo n’ahandi muri Irlande.

7.     Francisco Escobar


Tariki 24 Ugushyingo 2012, nibwo umunya-Colombia Francisco Escobar yahigitse abasore abasore bagera kuri 48 maze akegukana ikamba rya Rudasumbwa w’Isi wa 2012.

Ibirori byo kumwambika ikamba byabereye i Kent mu Bwongereza. Francisco Javier Escobar Parra, yabonye izuba ku ya 21 Kamena 1991, akaba ari umunyamideli ukomeye muri Colombia.

8.     Nicklas Pedersen 


Nicklas Pedersen wari ufite imyaka 23 mu 2014, ukomoka mu gihugu cya Denmark niwe wahize abagera kuri 45 bose bari bari mu irushanwa rya Rudasumbwa w’isi yose ryaberaga i Devon mu Bwongereza, maze yambwikwa ikamba.

Nyuma yo kwegukana ikamba ry’umusore uhiga abandi mu bwiza, ubushongore n’ibukaka ndetse nk’umusore wifuzwa cyane kurusha abandi, Nicklas yaragize ati “Ndatunguwe cyane siniyumvishaga ko byambaho,gusa nanone kuri njye ni nk’inzozi zibaye impamo.”

Icyo gihe, Rudasumbwa Nickles watsindiye ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika yatangaje ko kuri we ikimushishikaje atari amafaranga ahubwo ko ashimishijwe cyane no kuba inzozi ze zabaye impamo

9.     Rogier Warnawa 


Umuholandi Rogier Warnawa ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi niwe wahize abasore bose bo mu bihugu bitandukanye mu marushanwa ya ba Rudasumbwa ku Isi umwaka wa 2015.

Rogier Warnawa wari ufite imyaka 24 icyo gihe, yitabiriye ndetse ahigika abandi basore mu marushanwa yabereye muri Republique Dominicaine, yari yitabiriwe n’abasore bari bahagarariye ibihugu 41.

Abasore baguye mu ntege Rogier Warnawa harimo Ulysses Freitas wo mu Busuwisi, Lulian Damaschin wo muri Romaniya, Lauric Lopez wo mu Bufaransa, Yobany Perez Reyes wo muri Espagne na Eloy Mentero Castedo wo muri Boliviya.

10. Jack Heslewood 


Irushanwa ry’ubwiza mu basore rya Mr World ku nshuro ya 10 ari naryo riheruka mu 2019, ryabereye muri Philippines ahitwa Manila mu nyubako ya The Smart Araneta Coliseum, ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 aho umwongereza Jack Heslewood yegukanye ikamba mu irushanwa ritajya ryitabirwa n'abanyarwanda.


Icyo gihe, Rudasumbwa Jack yahigitse abandi basore bari bitabiriye iri rushanwa bangana na 72, umunya-Afurika y’Epfo Fezile Mkhize ahabwa igihembo cy’uwatsinze irushanwa rya siporo, mu gihe umunya-Irlande yegukanye igihembo cya ‘Extreme challenge’. Igihembo cy’umusore ukoresha neza imbuga nkoranyambaga cyegukanywe n’umunya Nepal Akshay.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND