Irushwanwa rya Mister World (Rudasumbwa w’Isi) ni irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rihuza abasore baturuka mu bihugu bitandukanye ryashinzwe na Miss World Organization mu 1996, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 11.
Mu minsi ishize ni bwo
hatangajwe ko rimwe mu marushanwa akomeye y’ubwiza ku isi rya Mister World
rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka igera kuri itanu ritaba. Kugeza uyu munsi
uwambaye iri kamba rya Rudasumbwa w’isi, ni Jack Heslewood, Umushakashatsi mu
by'indege ukomoka mu Bwongereza, wambitswe ikamba ku ya 23 Kanama 2019 i Manila
muri Philippine.
Biteganijwe ko Mr. Jack
Heslewood azambika ikamba uzamusimbura muri Nzeri uyu mwaka, mu birori bizabera
mu gihugu cya Vietnam.
Mu gihe habura igihe gito
ngo hatorwe Rudasumbwa mushya w’Isi, InyaRwanda yifuje kukwibutsa ba Rudasumbwa
bagiye bambikwa iri kamba uko imyaka yagiye isimburana kuva ryatangira kuba mu
1996 kugeza mu 2019.
1.
Tom Nuyens
Tom Nuyens ukomoka mu
Bubiligi, ni we musore wa mbere wambitswe ikamba rya Rudasumbwa w’Isi mu 1996. Ahigitse
abasore 51, Tom ukomoka mu Bubiligi yegukanye ikamba ryifuzwaga na benshi mu
birori by’amateka byabereye Istanbul muri Turukiya.
2.
Sandro Finoglio
Sandro Finoglio Esperanza
wabonye izuba ku ya 3 Mutarama mu 1973, niwe waciye agahigo ko kuba Mr World
ubwo yabaga ku nhsuro ya kabiri mu 1998. Finoglio ufite inkomoko muri
Venezuela, ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli w’icyamamare.
Nyuma y’umwaka umwe
yegukanye iri Kamba, yahise yoherezwa gutura i Troia muri Portugal. Yambitswe ikamba
rya Rudasumbwa w’Isi ku ya 18 Nzeri mu 1998, mu birori byabereye Grândola
muri Portugal,
ahigika abasore bari bahatanye bagera kuri 43.
3. Ignacio Kliche
Ignacio Kliche niwe wambwitswe
ikamba rya Rudasumbwa w’Isi wa gatatu, ku ya 13 Ukwakira mu 2000, mu gikorwa
cyabereye i Perthshire muri Scotland. Icyo gihe, Ignacio ukomoka muri
Repubulika ya Uruguay yatsinze ahigitse abagera kuri 32 bari bahatanye.
4.
Gustavo Gianetti
Gustavo
Cabral Narciso Gianetti wavutse ku ya 21 Gicurasi 1979, ni umunyamideli ukomoka
muri Brazil wambitswe ikamba rya Rudasumbwa w’Isi mu 2003. Yinjiye muri aya
marushanwa nka Mister Brazil 2001.
Iri
Kamba yaryambikiwe i Londres mu Bwongereza ku ya 9 Kanama 2003, atsinze abasore
bagera kuri 38 bari bahuriye mu irushanwa.
5. Juan García Postigo
Ku
ya 31 Werurwe mu 2007, nibwo umunya-Espagne Juan García Postigo yahigitse
abasore bari bahatanye mu irushanwa rya Mr World 2007. Mu birori byabereye i
Sanya mu Bushinwa, Juan yanditse amateka akomeye aba umunya-Espagne wa mbere
wegukanye iri Kamba.
Kuri
ubu, Juan ni umukinnyi wa filime, akaba umunyamideli, rwiyemezamirimo ndetse n’umunyamahoteli.
6. Kamal Ibrahim
Kamal
Ibrahim wabonye izuba ku ya 10 Ugushyingo mu 1985, ni we wagizwe Rudasumbwa w’Isi
ku ya 27 Werurwe mu 2010. Kamal yatsindiye iri Kamba atsinze abagera kuri 74
bari bahatanye mu birori byabereye Incheon muri Koreya y’Epfo.
Kuri
ubu, uyu ni umunyamakuru uyobora ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo n’ahandi
muri Irlande.
7. Francisco Escobar
Tariki
24 Ugushyingo 2012, nibwo umunya-Colombia Francisco Escobar yahigitse abasore
abasore bagera kuri 48 maze akegukana ikamba rya Rudasumbwa w’Isi wa 2012.
Ibirori
byo kumwambika ikamba byabereye i Kent mu Bwongereza. Francisco Javier Escobar Parra, yabonye izuba ku ya
21 Kamena 1991, akaba ari umunyamideli ukomeye muri Colombia.
8.
Nicklas
Pedersen
Nicklas
Pedersen wari ufite imyaka 23 mu 2014, ukomoka mu gihugu cya Denmark niwe
wahize abagera kuri 45 bose bari bari mu irushanwa rya Rudasumbwa w’isi yose
ryaberaga i Devon mu Bwongereza, maze yambwikwa ikamba.
Nyuma yo kwegukana ikamba
ry’umusore uhiga abandi mu bwiza, ubushongore n’ibukaka ndetse nk’umusore
wifuzwa cyane kurusha abandi, Nicklas yaragize ati “Ndatunguwe cyane
siniyumvishaga ko byambaho,gusa nanone kuri njye ni nk’inzozi zibaye impamo.”
Icyo gihe, Rudasumbwa
Nickles watsindiye ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika yatangaje ko kuri we
ikimushishikaje atari amafaranga ahubwo ko ashimishijwe cyane no kuba inzozi ze
zabaye impamo
9.
Rogier Warnawa
Umuholandi Rogier Warnawa
ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi niwe wahize abasore bose bo mu bihugu
bitandukanye mu marushanwa ya ba Rudasumbwa ku Isi umwaka wa 2015.
Rogier Warnawa wari ufite
imyaka 24 icyo gihe, yitabiriye ndetse ahigika abandi basore mu marushanwa yabereye
muri Republique Dominicaine, yari yitabiriwe n’abasore bari bahagarariye
ibihugu 41.
Abasore baguye mu ntege
Rogier Warnawa harimo Ulysses Freitas wo mu Busuwisi, Lulian Damaschin wo muri
Romaniya, Lauric Lopez wo mu Bufaransa, Yobany Perez Reyes wo muri Espagne na
Eloy Mentero Castedo wo muri Boliviya.
10. Jack Heslewood
Irushanwa ry’ubwiza mu basore rya Mr World ku
nshuro ya 10 ari naryo riheruka mu 2019, ryabereye muri Philippines ahitwa
Manila mu nyubako ya The Smart Araneta Coliseum, ku wa Gatanu tariki 23 Kanama
2019 aho umwongereza Jack Heslewood yegukanye ikamba mu irushanwa ritajya
ryitabirwa n'abanyarwanda.
Icyo gihe, Rudasumbwa Jack yahigitse abandi basore bari bitabiriye iri rushanwa bangana na 72, umunya-Afurika y’Epfo Fezile Mkhize ahabwa igihembo cy’uwatsinze irushanwa rya siporo, mu gihe umunya-Irlande yegukanye igihembo cya ‘Extreme challenge’. Igihembo cy’umusore ukoresha neza imbuga nkoranyambaga cyegukanywe n’umunya Nepal Akshay.
TANGA IGITECYEREZO