Harabura iminsi mike ngo Abanyarwanda bihitiremo uzayobora igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere n’abagize Inteko Ishinga Amategeko gusa hari imiziro ishobora kubuza umunyarwanda gutora nubwo yaba yujuje imyaka ibimwemerera.
Ni amatora yahujwe mu korohereza abanyarwanda kuko manda y’Abadepite yarangiye umwaka ushize ariko biza kwemezwa ko amatora yabo yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Byaremejwe ndetse n’Itegeko Nshinga riravugururwa, ryemeza ko ayo matora agomba kubera rimwe, hanashyirwaho iteka rya Perezida wa Repubulika rishimangira amatariki azaberaho.
Ku itariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda n'abatuye hanze (Diaspora) ni bwo bazatora Perezida n'Abadepite, mu gihe ku itariki 15 Nyakanga ari bwo Abanyarwanda baba mu gihugu bazatora Perezida n'Abadepite, mu byumba by'itora 17400 na site zigera kuri 2441, ndetse abanyarwanda hafi Miliyoni 9,5 ni bo bazatora nk'uko lisite y'itora ibigaragaza.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yamaze kwemeza ko umunyarwanda ufite imyaka 18 kuzamura yemerewe gutora Perezida n'Abadepite, gusa ibi birareba abadafite imiziro ibabuza gutora. Ni ukuvuga ko ari abafite imyaka 18 kuzamura badafite imiziro bemerewe gutora.
Imiziro ibuza abantu gutora harimo abambuwe n'inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora kubera ibyaha bikurikira:
-Abahamwe n'icyaha cy'ubwicanyi cyangwa ubuhotozi
-Abahamwe n'icyaha cya Jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu
-Abahamwe n'icyaha cyo gusambanya abana
-Abahamwe n'icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsiba ku gahato
Abandi bantu bafite imiziro batemerewe gutora ni abantu bafunze hamwe n'impunzi. Ibi bivuze ko Abanyarwanda bafite imyaka 18 kuzamura badafite iyi miziro bazatora Perezida n'Abadepite ntakabuza.
Amatora y’umukuru w’igihugu n’ayabadepite nibwo bwa mbere yahuzwa mu Rwanda, byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya Ingengo y’Imali nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
TANGA IGITECYEREZO