Umugore wo muri Uganda yaciye agahigo ko guteka igihe kirekire

Ubuzima - 06/06/2024 9:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugore wo muri Uganda yaciye agahigo ko guteka igihe kirekire

Dorcus Bashebah Kirabo uzwi ku izina rya Mama D ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko yamaze amasaha 120 atetse mu rwego rwo gushaka guca agahigo muri Guiness World Record.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Dorcus Bashebah Kirabo uzwi mu gihugu cya Uganda nka Mama D, yavuze ko ari ibyishimo kuba amaze amasaha 120 ari mu gikoni atetse mu rwego rwo gushaka guca agahigo ko guteka igihe kirekire.

Mu Ukuboza 2023, Mama D yagerageje guca aka gahigo ko guteka ariko ntibyamugendekera nk’uko yabyifuzaga hanyuma yongera kugerageza muri uku kwezi afashwa n’abakomoka mu muryango we ndetse na Kompanyi nyinshi zateye imkumga iki gikorwa.

Aka gahigo Mama D ashaka guca imbere y’Isi yose, yagatangiye mu minsi itanu ishize ubwo yari High Note Bar muri Kireka. Mama D yasabye Guiness World Records kugenzura niba koko yaraciye aka gahigo hanyuma bamuhe ikamba rye.

Mu Ugushyingo 2023, umugabo wo mu gihugu cya Ireland ariko akaba asanzwe akora akazi ko guteka mu gihugu cy’u Buyapani ni bwo yaciye agahigo ko guteka igihe kirekire ku Isi yose akoresheje amasaha 119 n’iminota 57. 

Icyo gihe hari nyuma y’amezi ane gusa Hilda Baci ukomoka muri Nigeria yanditswe muri iki gitabo cy’uduhigo ku Isi kubwo guteka igihe kirekire. Icyo gihe uyu mugore yari yaratetse mu gihe cy’amasaha 100 yose.

    

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...