Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, Dorcus Bashebah Kirabo uzwi mu gihugu cya Uganda nka Mama D,
yavuze ko ari ibyishimo kuba amaze amasaha 120 ari mu gikoni atetse mu rwego
rwo gushaka guca agahigo ko guteka igihe kirekire.
Mu Ukuboza 2023, Mama D
yagerageje guca aka gahigo ko guteka ariko ntibyamugendekera nk’uko yabyifuzaga
hanyuma yongera kugerageza muri uku kwezi afashwa n’abakomoka mu muryango we
ndetse na Kompanyi nyinshi zateye imkumga iki gikorwa.
Aka gahigo Mama D ashaka
guca imbere y’Isi yose, yagatangiye mu minsi itanu ishize ubwo yari High Note
Bar muri Kireka. Mama D yasabye Guiness World Records kugenzura niba koko
yaraciye aka gahigo hanyuma bamuhe ikamba rye.
Mu Ugushyingo 2023, umugabo wo mu gihugu cya Ireland ariko akaba asanzwe akora akazi ko guteka mu gihugu cy’u Buyapani ni bwo yaciye agahigo ko guteka igihe kirekire ku Isi yose akoresheje amasaha 119 n’iminota 57.
Icyo gihe hari nyuma y’amezi ane gusa
Hilda Baci ukomoka muri Nigeria yanditswe muri iki gitabo cy’uduhigo ku Isi
kubwo guteka igihe kirekire. Icyo gihe uyu mugore yari yaratetse mu gihe cy’amasaha
100 yose.
