Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko igitaramo cye “Migabo Live Concert” yagituye Perezida Kagame yise ‘Migabo’ mu rwego rwo kumushimira ibyo yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi kizaherezwa no gushyira hanze Album ebyiri.
Yabitangaje
kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru
cyabereye kuri Onomo Hotel, yahuriyemo n’abahanzi bazifatanya muri iki gitaramo
barimo Ruti Joel, Chrisy Neat ndetse n’Itorero Inganzo Ngari.
Iki
gitaramo cyubakiye ku muziki gakondo, azagikora ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena
2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni
ubwa mbere, uyu muhanzi agiye gukora igitaramo cye bwite, nyuma y’imyaka
itandatu ishize ari mu muziki.
Byaturutse
ku gitekerezo yahawe na Alex Muyoboke ndetse na Fiacre washinze Tent Makers,
abona ko igiye kigeze kugirango ataramire abantu mu gitaramo cyagutse.
Ati
“Ndashimira cyane Muyoboke niwe wambwiye ijambo rya mbere ati Cyusa dukore
igitaramo yatumye nanjye nkanguka ndavuga nti wa mugani igihe kirageze y’uko
nkora igitaramo cyanjye, ndamushimira cyane. Ndashimira Fiacre, turabana,
turahorana, turagenda, atari bo ntabwo nari kubasha gukora igitaramo, atari bo ntabwo
nari kubasha kwaguka bigeze hano.”
Yavuze
ko iki gitaramo agiye gukora cyubakiye ku ndirimbo zakozwe n’abarimo Pastor P
ndetse na Gwiza. Ati “Rero ndishimye kuba ngiye gukora igitaramo cya mbere
tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali, ni igitaramo ntashidikanya ko kigomba
kuba ari cyiza, kandi kizaba kirimo uburyohe bwa gakondo.”
Cyusa
yasobanuye ko iki gitaramo yacyise ‘Migabo’ kubera indirimbo yise ‘Migabo’
yahimbiye Perezida Kagame. Yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe
rw’umuziki, biri no mu byatumye ayitirira iki gitaramo.
Ati
“Migabo ni indirimbo nahimbye, nyihimbira Umukuru w’Igihugu, Intore Izirusha
intambwe, impamvu nayise ‘Migabo Live Concert’ nkayishyira no ku itariki ya 8
Kamena 2024 ni uko hazaba habura iminsi micye tukagwa mu nka [Mu matora
y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite]. Ni umusanzu wanjye nk’umuntu wo gushimira,
muri iyi myaka 30 ishize, cyane ko njyewe yanyoboye neza, nishyuriwe n’Igihugu
kuva mu mashuri yisumbuye kugeza nsoje Kaminuza, rero nagombaga kumwitura,
nkamuhimbira indirimbo nkakora n’igitaramo cyo kumushimira, n’iyo mpamvu
igitaramo nacyise “Migabo Live Concert”.
Asubiza
ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Cyusa yavuze ko nyuma y’iki gitaramo
azasohora Album ebyiri zizaba zavuye mu ndirimbo zose yahimbye.
Kandi
avuga ko azazishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ati “Nyuma
y’igitaramo nzashyira hanze Album ebyiri icyarimwe. Album ya mbere izitwa
‘Migabo’ iya kabiri izitwa ‘Mwuvumwamata’.”
Cyusa
Ibrahim avuga ko intego y’iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho
mu myaka 30 ishize ariko kandi ‘dushima kandi dutarama uwo nise ‘Migabo’
(Umukuru w’Igihugu).”
Yasobanuye
kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye
ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.
Ati
“Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni
ubumwe bw’abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w’ubuhanzi mu byagezweho
imbere y’abato n’abakuru mu budasa bw’umuco wacu. Dore ko hari n’abandi bataramye
u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.”
Kwinjira
muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri
VIP, 30,000 Frw ku meza y'umuntu na 220,000 Frw ku meza y'abantu umunani; ni mu
gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com
Cyusa Ibrahim yatangaje ko iki gitaramo yagituye Perezida Kagame mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize ku buzima bwe cyo kimwe n’abandi banyarwanda
Cyusa
yashimye Alex Muyoboke wamugiriye inama yo gukora igitaramo cye bwite
Chrisy
Neat yatangaje ko kuririmba mu gitaramo cya Cyusa ari amahirwe adasanzwe
yabonye yo kugaragaza icyo ashoboye
Ruti Joel yavuze ko yiteguye gushyigikira mugenzi we bahuriye muri gakondo
Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro n’abanyamakuru
AMAFOTO:
Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO