RFL
Kigali

Madebeat wacakiranyeho na Gael yayikozeho, Prince Kiiiz ayiha ikaze: Byose kuri ‘Milele’ yatwaye Miliyoni 26Frw

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/06/2024 6:52
0


Umuhanga mu gutunganya indirimbo no kuririmba, Fred Robinson Mugisha [Element] yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ikomeje kugira igikundiro cyo hejuru by’umwihariko yakozwe na Madebeat uheruka gusakirana na Coach Gael.



Mu munsi umwe gusa ku rubuga rwa YouTube iyi ndirimbo yarebwe inshuro zigera ku bihumbi 300.

Bikaba ari ibintu byakoze ku mutima Element wayikoze ndetse akayishoraho akayabo mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na Director Gad watunganije akanayobora amashusho yahishuye byinshi.

Gad yavuze ko igitekerezo cyuko yazakorerwa muri Kenya cyazanwe na Element agaragaza ko yifuza ko yazakorwa nkaho ari umwe mu baturage ba Masai bo muri iki gihugu.

Nyuma yo kubiganiraho bakaba barabibwiye abashinzwe kureberera inyungu za Element igitekerezo baragishima.

Kubera ko ariko hari mu gihugu cy’amahanga byabaye ngo ko bitabaza undi muhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo Omoke Ogao.

Wabafashije byinshi yewe akaba ari na we wabafashishije gutoranya abayigaragaramo n’ibindi byinshi bijyana no gukora indirimbo anagira uruhare mu kuyitunganya.

Baje gufata rutema ikirere bajya kuyikora iyi ndirimbo, Milele ikaba yarakozweho n’itsinda rigari mu mboni za Gad asanga yaratwaye agera ku bihumbi 20 by’amadorali [Miliyoni zisaga 26Frw].

Mu bayikoze bandi bamaze kugwiza ibigwi hakaba harimo Junior Rumaga na Kenny K Shot mu myandikire hakaza mu kuvanga amajwi [Mixing], Madebeat.

Kubona Madebeat akora ku mushinga 1:55AM nyuma y'inkundura ye na Coach Gael nyirayo ariko bayitangiranye bisa ntigitangaza kuko bafitanye inkuru zitari nziza zajemo no gushinjanya ubwambuzi.

Mu gihe kuyayungurura neza [Mastering] byakozwe na Bob Pro umaze gushinga imizi muribyo.

Ku rundi ruhande Coach Gael ari mu bagaragaje ibyishimo nyuma yuko iy’indirimbo isohotse avuga ko imukoze ku mutima.

Mu bandi harimo Christopher, Shaffy, Christopher kimwe na Prince Kiiiz wagiye yumvikana muri aka naka na Element.

Ndetse bamwe bakunze kubagereranya wagize ati”The Big Eleeh.” Mbega yerekana icyubahiro n’ikaze aha iy’indirimbo.

KANDA HANO UREBE MILELE

">

Element akomeje kugaragaza ubudasa mu muziki yaba mu kuwutunganya no kuririmba Mu munsi umwe gusa Milele yarebwe inshuro zisaga ibihumbi 300 kuri YouTube

Iyi ndirimbo yakozwe na Element mu buryo bw'amajwi bitunguranye Madebeat aza mu bamwunanganiye mu kuyikoraAnitah Muller niwe 'Video Vixen' w'ingenzi muri Milele indirimbo ikomeje kubica mu gihe gito imaze

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND