Kwanga kwiteranya kugira ubwoba bw'abo mukorana bya hafi, ni bimwe mu byatumye Ani Elijah adakinira Rayon Sports kandi yari imufite mu biganza.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa 3 tariki 5 Kamena, nibwo ikipe ya
Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC. Uyu musore
kugira ngo asinyire ikipe ya Police FC byaciye mu nzira ndende ndetse binatwara
umwanya kuko hari hashize icyumweru bisaga bitatu uyu musore aganira na Police
FC.
Nubwo
mu igurwa rye ryaciye muri byinshi, reka tugaruke kuri Rayon Sports yari ifite
uyu mukinnyi mu biganza ariko amahitamo y'ubuyobozi bw'ikipe akarangira
itamuguze. Mu cyumweru gishize nibwo mwabonye ifoto ya Kanyabugabo Muhammed
yicaye ari kuganira na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele.
Muri
ibi biganiro byari bigamije kwiyunga hagati ha Kanyabugabo wari warivumbuye
kuri Rayon Sports yerekeza muri Gasogi United ndetse akaba yari yarigeze
gushyamirana na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Uwayezu Jean
Fidele ndetse n'umunyamabanga w'ikipe, Namenye Patrick.
Muri ibi biganiro Kanyabugabo Muhammed yahaye Uwayezu Jean Fidele Miliyoni 30 Frw
nka gihamya y'uko biyunze ndetse amubwira ko ari amafaranga yo kugura Ani
Elijah ubundi bakiyunga n'abafana.
Kanyabugabo Muhammed yakomeje abwira Perezida Uwayezu Jean Fidele ko izo Miliyoni 30 azifata akongeraho Miliyoni 10 ubundi bakagura Ani Elijah Kigali igakangarana. Kanyabugabo yasabye Perezida Uwayezu Jean Fidele ko yabaha uburenganzira bakajya kuvugana na Bugesera FC ubundi bagahita bishyura.
Uwayezu yasabwaga kuvuga yego ubundi Ani Elijah agasinyira Rayon Sports
Ku
munsi wa kurikiyeho yaba Uwayezu Jean Fidele ndetse na Kanyabugabo Muhammed
bari mu murongo muzima wo gusinyisha Ani Elijah kuko Bugesera FC bari bamaze kumvina Miliyoni zigera kuri 25.
Ku wa 6 tariki 01 Kamena, nibwo Rayon Sports yagombaga kwishyura Ani Elijah gusa Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC ababwira ko bari bubijyemo mu masaha ari imbere. Kuva ubwo ibintu bisa naho byahise bizamba, ndetse Uwayezu Jean Fidele ahita abivamo avuga ko atagura umukinnyi Police FC ishaka.
Kanyabugabo yakomeje kwinginga Uwayezu Jean Fidele amusaba ko yabaha uburenganzira ndetse akabemerera ko umukinnyi nagurwa azakinishwa, ariko Uwayezu yanga kuva ku izima. Uwayezu Jean Fidele yageze aho abwira Kanyabugabo Muhammed ko bareka hagashira icyumweru bakamugura kuko bizaba bigaragaza ko Police FC nta gahunda ifite.
Kanyabugabo wakoresheje ubwiyunge mu kugura Ani Elijah, yageze aho nawe abona ko bitagikunze arituriza
Byageze
aho Uwayezu Jean Fidele asubiza amafaranga Miliyoni 30 yari yahawe na
Kanyabugabo bivugwa ko ngo yanze kwiteranya n'inzego zireberera Police FC ko
bishobora no kumubangamira hanze y'umupira.
TANGA IGITECYEREZO