RFL
Kigali

Nel Ngabo yifashishije indirimbo afata nk’iy’ibihe byose kuri we, arata ibikorwa bya Perezida Kagame- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2024 9:01
0


Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye ‘Nywe’ afata nk’iy’ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.



Ni indirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2024, isamirwa hejuru n’abarimo abayobozi ahanini biturutse ku butumwa uyu muhanzi yakubiye muri iyi ndirimbo.

Nka Minisitiri w'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari X] agira ati “Singire uwo nzumva ngo Nywe Mana uturindire u Rwanda, uturindire n’umusaza.”

Minisitiri Utumatwishima yashimye Nel Ngabo ku bw’iyi ndirimbo ivuga ahashize ndetse n’ahazaza, kandi ashima Clement wagize uruhare mu ikorwa ryayo.

Ni mu gihe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yanditse agira ati “Singire uwo numva ngo "nywe"! Yaba umunyamakuru w'umubirigi, uw'umufaransa cyangwa umuholandi!”

Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

Ati “Iyi ndirimbo nayivuguruye kubera ko mbere na mbere ndi umufana wa Nyakubahwa Perezida Kagame. Kandi nashakaga gutanga umusanzu wanjye mu kumwamamaza, urebye ni byo. Ariko mbere na mbere ni uko ndi umufana, kandi nanjye, ibyiza yatugejejeho ndabyishimira nk’undi munyarwanda wese.”

Nel Ngabo usanzwe ari umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya mu muziki, avuga ko iyi ndirimbo ayifata nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yagiye yakira ibitekerezo by’abantu banyuranye, bagaragaza ko banyuzwe n’ibyo yaririmbye.

Ati “Nyifata nk’iy’ibihe byose (indirimbo) mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Navuga ko ari indirimbo idasaza kuri njye.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu byumweru bibiri bishize, agaragaza ibikorwa binyura by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’imishinga ihanzwe amaso. Yanditswe na Ishimwe Karake Clement afatanyije n’umwanditsi ubimazemo igihe kinini, Danny Vumbi.

Muri iyi ndirimbo hari aho Nel Ngabo aririmba agira ati “Dore abapinga bahagurutse barashaka ko twangara birenze. Nyagasani Mana badukize, dukomeze inzira igana imbere. Uturindire u Rwanda, urinde n’Umusaza.”

Hari ahandi aririmba agira ati “Akomeje guhesha Umunyarwanda wese ishema, ibikorwa bye ubwabyo birivugira… Mana uturindire u Rwanda, utirindire n’Umusaza. Twamuhisemo batureba, u Rwanda rutubana ubuki, Yarukuye habi cyane, bamwe banze ko rutuza, ubu baravuga ngo nywe!”


Nel Ngabo yatangaje ko yasubiyemo indirimbo ye ‘Nywe’ bitewe n’uko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda 

Nel Ngabo yavuze ko iyi ndirimbo ari umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 


Director Gad ari kumwe na Nel Ngabo mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo


Nel Ngabo yafatiye amwe mu mashusho y'iyi ndirimbo muri Sitade Amahoro 


KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYWE PK24’ YA NEL NGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND