Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye ‘Nywe’ afata nk’iy’ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.
Ni
indirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2024,
isamirwa hejuru n’abarimo abayobozi ahanini biturutse ku butumwa uyu muhanzi
yakubiye muri iyi ndirimbo.
Nka Minisitiri
w'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yanditse kuri
konti ye ya X [Yahoze ari X] agira ati “Singire uwo nzumva ngo Nywe Mana
uturindire u Rwanda, uturindire n’umusaza.”
Minisitiri
Utumatwishima yashimye Nel Ngabo ku bw’iyi ndirimbo ivuga ahashize ndetse n’ahazaza,
kandi ashima Clement wagize uruhare mu ikorwa ryayo.
Ni mu
gihe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yanditse agira
ati “Singire uwo numva ngo "nywe"! Yaba umunyamakuru w'umubirigi, uw'umufaransa
cyangwa umuholandi!”
Nel
Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza
Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu, kubera ko yakozwe ku
mutima n’ibikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.
Ati “Iyi
ndirimbo nayivuguruye kubera ko mbere na mbere ndi umufana wa Nyakubahwa
Perezida Kagame. Kandi nashakaga gutanga umusanzu wanjye mu kumwamamaza, urebye
ni byo. Ariko mbere na mbere ni uko ndi umufana, kandi nanjye, ibyiza
yatugejejeho ndabyishimira nk’undi munyarwanda wese.”
Nel
Ngabo usanzwe ari umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya mu muziki, avuga ko iyi
ndirimbo ayifata nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yagiye yakira
ibitekerezo by’abantu banyuranye, bagaragaza ko banyuzwe n’ibyo yaririmbye.
Ati
“Nyifata nk’iy’ibihe byose (indirimbo) mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Navuga ko
ari indirimbo idasaza kuri njye.”
Amashusho
y’iyi ndirimbo yafashwe mu byumweru bibiri bishize, agaragaza ibikorwa binyura
by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’imishinga ihanzwe amaso. Yanditswe na
Ishimwe Karake Clement afatanyije n’umwanditsi ubimazemo igihe kinini, Danny
Vumbi.
Muri iyi
ndirimbo hari aho Nel Ngabo aririmba agira ati “Dore abapinga bahagurutse
barashaka ko twangara birenze. Nyagasani Mana badukize, dukomeze inzira igana
imbere. Uturindire u Rwanda, urinde n’Umusaza.”
Hari
ahandi aririmba agira ati “Akomeje guhesha Umunyarwanda wese ishema, ibikorwa
bye ubwabyo birivugira… Mana uturindire u Rwanda, utirindire n’Umusaza. Twamuhisemo
batureba, u Rwanda rutubana ubuki, Yarukuye habi cyane, bamwe banze ko rutuza, ubu
baravuga ngo nywe!”
Nel Ngabo yatangaje ko yasubiyemo indirimbo ye ‘Nywe’ bitewe n’uko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda
Nel Ngabo yavuze ko iyi ndirimbo ari umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024
Director Gad ari kumwe na Nel Ngabo mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Nel Ngabo yafatiye amwe mu mashusho y'iyi ndirimbo muri Sitade Amahoro
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYWE PK24’ YA NEL NGABO
TANGA IGITECYEREZO