Ikipe ya Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, amasezerano y'imyaka ibiri.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, nibwo ikipe ya Police FC
yashoje gahunda zo gusinyisha rutahizamu Ani Elijah wari umaze iminsi avugwa mu
makipe atandukanye. Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yishyize umukono ku
masezerano y'imyaka ibiri, atanzweho Miliyoni zisaga 40.
Ani
Elijah yari amaze hafi ukwezi avugwa mu ikipe ya Police FC gusa bikaba ibyo
gusinya bitari byagakozwe. Ikipe ya Police FC yitegura gusohokera u Rwanda mu
mikino ya CAF Confederation Cup yaguze umwaka wa Ani yari afite muri Bugesera
FC ndetse banamuha amafaranga ye bwite yo gusinya umwaka wa kabiri.
Ubwo
Police FC yatangiraga urugendo rwo gushaka Ani Elijah, ikipe ya APR FC nayo
yaje kubijyamo ariko iza guhita ikuramo akayo karenge kubera kwanga guhangana.
Mu
cyumweru gishize ikipe ya Rayon Sports nayo yaje gushaka uyu mukinnyi ndetse
ifite n'amafaranga yo guhita imugura yamaze no kumvikana ba Bugesera FC, ariko
Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports aza kugira ubwoba bwo guhangana na
Police FC ahita abivamo.
Ani
Elijah umaze gukina umwaka wa mbere mu Rwanda, ari mu bakinnyi batsinze ibitego
byinshi kuko we na Victor Mboama bose bakomoka muri Nigeria, batsinze ibitego
15.
Ani Elijah ikipe ya Police FC niyo yagaragaje cyane ko yari imukeneye none birangiye imwegukanye
Ani aherutse guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi gusa kubera kubura ibyangongwa bimwemerera kuyikinira ntabwo yabashije kujyana n'abandi
Ani ni umwe mu bakinnyi bahataniye ibihembo by'umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y'umwaka utambutse
TANGA IGITECYEREZO