Kigali

Kigali: Uko Umugabo wo mu Bwongereza yakoze siporo amasaha 24 ataruhuka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/06/2024 8:00
0


Umugabo ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza witwa Will Wilson usanzwe ari umufotozi w'inyamanswa ndetse akaba n'Umwanditsi w'ibitabo, yamaze amasaha 24 ari gukora siporo ataruhuka kuri treadmill' kuri Kigali Conventional Center.



Iyi siporo yayitangiye kuwa Mbere saa tatu za mu gitondo ayisoza kuwa Kabiri n'ubundi saa tatu za mu gitondo. Izi siporo ntabwo yazikoze wenyine kuko yagiye akorana n'abahanzi, abayobozi, abanyamakuru n'abandi nubwo bo batamaze ayo masaha nk'aye.

Bamwe mu bayobozi bafatanyije nawe harimo Jackie Lumbasi wahoze ari Umuyobozi wa Royal FM, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Amb. Christine Nkulikiyinka, Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Beleven Calvo Uyarra ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo.

Will Wilson yavuze ko izi siporo ziri mu bukangurambaga bwo kurwanya kanseri no kuyitahura kare ariko zigamije no gukusanya amafaranga yo gufasha Rwanda Cancer Relief; umuryango w'abavura kanseri wigisha ukanahugura abaganga uko batahura kanseri hakiri kare.

Ku ikubitiro nk'uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahise akusanya arenga Miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda. Uyu mugabo w'imyaka 46 usanzwe ari umufotozi w'inyamanswa avuga icyamuteye kujya muri ubu bukangurambaga ari uko umugore we yavuwe akanakira kanseri y'uruhu n'iyi ibere. 

Niyo mpamvu yari afite intego yo gukora siporo zifite ibirometero bingana n'ibiri hagati ya Kigali n'ibitaro biri i Londres aho umugore we yavuriwe kanseri umwaka ushize.

Umuyobozi mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima Dr. Brian Chirombo nawe wari witabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri no kwiyitahura kare bwa Will Wilson yavuze ko hagikenewe imbaraga mu buvuzi bwa kanseri n'izindi ndwara zitandura zingana nk'izashwizwe mu kuvura no kuryanya indwara zandura nka malaria, virusi itera SIDA n'izindi.

Kuwa Kabiri Will Wilson abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko amasaha 24 yayarangije ndetse anashimira abamufashije.


Will Wilson wamaze amasaha 24 akora siporo ataruhuka 


Will Wilson yakoranye iyi siporo n'abantu batandukanye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND