Ni inkuru yashenguye umusore muto wari winjiye mu rushako, avumvura byinshi ku inkomoko ye yahishwe kuva akiri muto cyane.
Yasobanuye inkuru ye agira ati: "Nyuma yo kubana nawe nabonaga dusa ibice byinshi by'umubiri, n'abantu bakabitubwira, gusa simbihe agaciro nkagira ngo ni ibintu byahuriranye.
Rimwe nitegeteje neza kubera amagambo mpora numva mu matwi yanjye avuga ko dusa cyane, bituma nsanga uko dusa bidasanzwe kuko aho twasaga habaha ati foto kopi".
Agarutse ku nzira yo kumenyana yagize ati: "Twahuriye ku mbuga nkoranyambaga ndamwikundira kubera amashusho yanyuzagaho yigisha abantu ibyo kubaka ingo.
Natangiye kumubwira ko mufana nawe ambwira ko yanyishimiye, atangira no kujya anyoherereza amafaranga kuko yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za America".
Nabonaga akuze ariko akambwira ko atigeze ashaka ahubwo ansaba kumushakira umugabo bazarushinga. Ubwo namubwiraga ko nanjye nkeneye umugore, ubushuti bwacu bwahise bwaguka dutangira kubaho nk'abantu bazabana, urukundo rurashyuha".
Uyu mugore yaje gushakira ibyangombwa uyu musore, nyuma yo kujya bahura ariko uyu mugore akongera akagaruka n'umusore akaguma mu gihugu yabagamo giherereye muri Africa.
Umugote yakomeje kwita kuri uyu musore ndetse amubonera visa yurira indege ajya kubana n'umugore wamurushaga imyaka 34.
Barabanye, gusa nyuma uyu musore aza kuganiriza umugore we amubwira ko yakuze atazi ababyeyi bamubyaye, ndetse amubwira ko yarezwe na se akanga kumwereka nyina, ndetse akarinda yitaba Imana atamubwiye uko yavutse.
Uyu mugore yarababaye aramwihanganisha. Ubwo basohokaga bagafata amafoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zabo nk'abageni bari mu kwezi kwa buki, se wabo yaramuhamagaye amubaza uwo mukecuru bari kumwe aho amuzi, avuga ko ari umugore yaje asanga bakaba barashakanye nubwo batabivuze muri rubanda.
Uyu mugabo yararakaye cyane amubaza impamvu yashatse atabivuze, umwana amusubiza nabi avuga ko banze kumubwira uwamubyaye, rero ko badakwiye no kumuhangayikira kuko yakuze. Se wabo yahise amubwira ko yakoze ishyano akaba yarashakanye na nyina bati "baramuhishe, kuko yabatereye uruhunja rukivuka agatotokera aho batazi.
Ati: "Ndagisha inama kuko nabuze amahitamo ndetse agahinda kambanye kenshi. Ese mbaze uyu mugore impamvu yantaye mubwire ko ndi umwana we wakuze? Ese mbane na mama umbyara abe umugore wanjye? Ese uwo tuzabyara azitwa nde tuzaba dupfana iki?. Mungire inama.