Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo "Nyigisha" yasubiyemo yifashishije itsinda ry’abaririmbyi ba Maranatha Family Choir, korali yakuriyemo kandi ikuza ubuhanga bwe mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki.
Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze
kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, mu gihe hari hashize icyumweru kimwe
impande zombi zigaragaje ko ziri gukora kuri iyi ndirimbo y’iminota itatu
n’amasegonda 40’.
Ni ubwa mbere, Knowless akoranye
indirimbo na Maranatha Family Choir, ariko yagiye agira uruhare mu gutuma
byinshi mu bihangano byabo bikorwa.
Iyi ndirimbo ye ‘Nyigisha’ yayishyize
hanze bwa Mbere ku wa 19 Nyakanga 2020. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Knowless
yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo ahanini byaturutse ku bushake bw’impande
zombi, biyemeza guhuza imbaraga mu rwego rwo kuyongerera uburyohe.
Yavuze ko ahoza iyi korali ku mutima
kuko yamuhinduriye ubuzima. Ati “Ntabwo ari njye wabihisemo ko dukorana,
twabihisemo, twese twarabishakaga. Nta n’ubwo ari bo, ni twembi. Ni korali
nakuriyemo ntangira ibyo kuririmba, ni korali yamfashije byinshi mu gihe kitari
gitoya nayimazemo ariko kitari nakinini cyane, ni korali yampinduriye ubuzima.”
Knowless wamamaye mu ndirimbo
zinyuranye, avuga ko na mbere y’uko yinjira muri Maranatha nk’umuririmbyi wayo,
yari asanzwe akunda ibihangano byayo, ku buryo yumva ko ari inzozi zabaye
impamo, kuko yabashije kuyiririmbamo.
Ati “Na mbere y’uko nyiririmbamo, ni
korali nahoraga nifuza kuzaririmbamo nkiri umwana. Nari muto, ariko nakundaga
indirimbo za Maranatha, buri gihe zikamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi
butandukanye, rero gukorana nabo ni ibintu byahise biza byihuse, kuko n’ubundi
twari dufitanye urugendo twacanyemo mu gihe nari umwe mu baririmbyi bayo.”
Ubutumwa Maranatha Family Choir
itanga mu ndirimbo zayo, bwibanda ku guhindura imitima, imyumvire, kubanisha
abantu n’ibindi. Kuri Knowles sari ‘niryo vugabutumwa’ biri no mu mpamvu
zatumye ahitamo ko basubiramo indirimbo ‘Nyigisha’ kuko irimo amagambo ‘ahuye
n’intumbero cyane ya Maranatha’.
Ati “Nk’abantu batanga ubutumwa,
turifuza ko bwagera hose, iyaba twari tugize amahirwe nk’amagambo ari muri
‘Nyigisha’ agakora ku mitima y’abantu, kandi agahindura mu buryo
twabiririmbyemo, iyo yaba ari intsinzi ya mbere. Twahisemo iyi ndirimbo kubera
ko yari ijyanye n’ubutumwa basanzwe batanga mu bihangano byabo, mu ndirimbo
zabo, hanyuma nanjye ikindi ndayikunda (iyi ndirimbo).”
Knowless yavuze ko adashidikanya ko
ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwageze kure. Kandi avuga ko nk’umuntu wabaye
muri Maranatha, azakomeza gutanga umusanzu we mu gutuma iyo korali ikomeza
kugera ku rwego rwiza.
Asobanura Maranatha nk’umuryango
mugari wanyuzemo abantu benshi, bahora biteguye gutanga umusanzu w’abo mu
gutuma utera imbere.
Mu gitero cya mbere agira ati
“Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima mu bupfura simbe
gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye,
unyigishe no kubaha iby’abandi […] nyigisha gushima nta buryarya, unyigishe
gushima ntakomeretsa.” Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi meza, kandi
yahujwe n’umuco Nyafurika.
Maranatha Family Choir bakoranye
indirimbo na Knowless mu gihe baherutse gushyira umukono ku masezerano y’imyaka
itatu na Kina Music, aho iyi ‘Label’ izajya ibafasha mu bijyanye no gukora
ibihangano byabo no kubyamamaza (Production&Promotion).
Knowless aherutse kugaragaza ko
yatangiye umuziki mu 2011 nyuma y’umwaka umwe wari ushize avuye muri iriya
korali. Kandi, imyaka ibiri yakurikiyeho yamubereye ingorabahizi, ahanini
biturutse mu kuba umuziki cyari ikibuga gishya yisanzemo.
Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music,
yavuze ko yakomeje gukotana kugeza ubwo ageze ku gasongero k’abanyamuziki mu
Rwanda. Kandi yumvikanishije, ko 2015 na 2019, ari yo myaka yamubereye myiza mu
rugendo rwe rw’umuziki, kuko yamenyekanye, kandi yegukanye ibihembo bikomeye mu
muziki.
Knowless yatangaje ko yasubiyemo indirimbo ‘Nyigisha’ ayikoranye na Maranatha kubera ubutumwa baririmba buhuye n’ibyo yaririmbyemo
Knowless yavuze ko yakuze ashaka
kuririmba muri Maranatha, kandi yabashije kubigeraho biri no mu mpamvu ahora
ayishyigikira
Knowless yatangaje ko Maranatha Family Choir yamuhinduriye ubuzima ku buryo ahora yiteguye kubashyigikira
Maranatha Family Choir muri iki gihe
igizwe n’abaririmbyi 11
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NYIGISHA’ KNOWLESS YASUBIYEMO AHUJE IMBARAGA NA MARANATHA
TANGA IGITECYEREZO