Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black, yagaragaje ko gusubiramo indirimbo ye “Twarayarangije” ari ugushimangira ubudasa bwa Perezida Kagame, akaba yarashingiye ku bikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda kuva mu myaka 30 ishize.
‘Twarayarangije’ ni imwe mu ndirimbo
z’uyu muraperi zamamaye mu buryo bukomeye. Ndetse, hari abayobozi bagiye
bayifashisha mu gucengeza ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye afatanyije na mugenzi
we Bruce Melodie bakoranye igihe kinini.
Ntibyagarukiye aho, kuko hari
n’abanyamidini banyuzwe n’ubutumwa buyikubiyemo barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire
wagiye wumvikanisha kenshi ko yanyuzwe n’uburyo uyu muraperi yandikamo
ibihangano bihereye ku ndirimbo ze zo hambere.
Ama G The Black yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, ahanini ashingiye ku
biraka yabonye ndetse n’imiryango yafunguye mu rugendo rwe rw’umuziki
nk’umuhanzi wigenga.
Yavuze ko ari indirimbo y’ibihe byose
kuri we. Ati “Iyi ndirimbo icyo nyisobanuraho mu rugendo rwanjye ni uko ifite
ibintu yahinduye kandi n’indirimbo nziza, kandi nayanditse kubera ibyo bintu
byose numvaga.”
Akomeza ati “Nabyumvaga kuri Radio,
ahantu hose nkabyumva, ndavuga nti ariko se ko ibi bintu bihora bivugwa,
uwabivugaho nanjye nkumva cyangwa se nkagira itafari nshyiraho mu kugaragaza ko
hari ibidakwiriye gusabwa umuntu ugisoza amashuri ye. Ni gute umuntu agusaba
kugaragaza uburambe, kandi ari bwo ugisoza kwiga? Ni gute bagusaba uburambe
kandi ari bwo ukibona ‘Permit’.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024,
uyu muhanzi yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo yasubiyemo ayita ‘Twarayarangije
(Remix), ikaba izifashishwa mu kwamamaza Perezida Paul Kagame, mu matora ateganyijwe
y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2024.
Ama G The Black avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n’ibigezweho, ahanini yashingiye ku kuba ari indirimbo ye yakunzwe, ku buryo izorohera abantu kuyisangamo n’ubwo agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoze mu myaka 30 ishize.
Ati “Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo
ni uko buriya biba byiza iyo ukoze ikintu ku buryo umuntu acyumva akumva ko atari
bwo bwa mbere acyumvise mu matwi ye birafasha kuko ngira ngo wabyumvise ni
amagambo yahindutse, ku buryo iyo umuntu ayumvise, yumva atari ubwa mbere
ayumvishe.”
Uyu muraperi yavuze ko yahimbye iyi
ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kugaragaza ubudasa bw'Umukandinda wa RPF
Inkotanyi, abijyanisha n’igihe ‘tugezemo’.
Ati “Umusanzu ni ukwamamaza! Ni
ukuririmba iby’igihe tugezemo, twerekana nyine ibyiza twagezeho, amatora ya
mbere dutora iyo uyarebye, uko umujyi wasaga ubu siko uri gusa, n’aya rero
turifuza ko nidutora Umukuru w’Igihugu, uko andi matora azaza, ndacyeka hari
ikintu kizaba kiyongereye, biragaragara nta muntu utabiboba.”
Umuraperi Ama G The Black yatangaje
ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo gushyigikira Perezida Kagame
Ama G The Black yavuze ko iyi
ndirimbo yahinduye urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga
TANGA IGITECYEREZO