RFL
Kigali

Real Madrid yatangaje Kylian Mbappé nk'umukinnyi wayo mushya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/06/2024 19:45
0


Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappe, ko mu mwaka utaha w'imikino azaba ari umukinnyi wayo nyuma y'iminsi myinshi bivugwa ko yamaze kuyisinyira.



Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 3 Kanama 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Mbappe yasinye amasezerano azamugeza muri 2029.

Kylian Mbappé yatangajwe nyuma yuko byari bimaze igihe kirekire byandikwa mu binyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w'Iburayi ko yamaze gusinyira Real Madrid gusa we iyo yabibazwaga mu bigaaniro n'itangazamakuru yabihakanaga.

Ibi bibaye kandi nyuma y'uko mu kwezi gushize ari bwo yari yatangaje ko atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain bityo akaba akeneye kugerageza ibintu bishya abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ikipe ya Real Madrid yari yarifuje Kylian Mbappé guhera kera kubera ko no muri 2022 yari yamushatse ubwo amasezerano ye yari arangiye muri PSG ariko birangira asinye amasezerano mashya, gusa n'ubundi birangiye bamuboneye ubuntu.

Uyu rutahizamu yerekeje muri Real Madrid iheruka kwegukana igikombe cya 15 cya UEFA Champions mu gihe we muri Paris Saint-Germain byari byaranze kugitwara kuko muri 2020 bari bageze ku mukino wa nyuma ariko bagatsindwa na FC Bayern Munich. 

Muri PSG ahavuye ahatsinze ibitego 256 akaba yarahatwaye ibikombe 15 muri rusange kuva muri 2017 ahagaze avuye muri Monaco.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND