Umunyamideli Rutayisire Saluwa ufite Nimero 30, aracyayoboye abandi mu irushanwa 'Rwanda Global Top Model' rigamije kugaragaza Abanyamideli bo mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo kubahuza n'amasoko akomeye n'andi marushanwa mpuzamahanga.
Amatora yatangiye kuva ku wa 22 Gicurasi 2024, agaragaza ko abari imbere mu majwi bagenda barushanwa amanota
macye, ku buryo bamwe basimburana mu myanya y'imbere buri kanya.
Kugira amajwi menshi muri iri
rushanwa, bizafasha buri umwe kwisanga mu banyamideli beza b'iri rushanwa,
barimo abazegukana amafaranga mu myanya y'imbere.
Rutayisire Saluwa [Nimero 30] ari ku
mwanya wa Mbere n'amajwi 1,124, akukiriwe na Isaro Rosine Uteneza [Nimero 36]
ufite amajwi 1,088. Aba bombi bamaze igihe basimburana ku mwanya w'imbere, aho
umwe aba ari imbere y'undi mu gihe cy'iminota micye, undi akamusimbura uyu mwanya.
Ku mwanya wa Gatatu hari Kamikazi
Prechia [Nimero 34] ufite amajwi 534, akurikiwe na Clarisse Dusenge [Nimero 68]
uri ku mwanya wa Kane n'amajwi 361, ni mu gihe ku mwanya wa Gatanu hari umusore
witwa Eddy Yakin Mugisha [Nimero 84] ufite amajwi 332.
Unyujije amaso mu matora ari kubera
ku rubuga rwa Internet rwa www.Noneho.com, abakobwa ni bo bari imbere mu majwi,
ariko n'abasore bari mu myanya y'imbere kugenda kugeza ku mwanya wa nyuma.
Ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya
kane. Ndetse, amajwi menshi azashingirwaho mu guhitamo abakobwa n'abasore 30
bazakomeza muri iri rushanwa.
Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe
bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u
Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza
imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.
Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n’inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ‘Top 30’.
Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa
itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye
InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y’isuzuma ryakozwe
n’Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy’amatora yo
kuri Internet.
Ati “Twahisemo 101 tubona bajyanye
n’ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana
n’amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri
Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga
dukorana nayo.”
Akomeza ati “Dushingira cyane ku
kureba umukobwa/umusore wujuje iby’amarushanwa Mpuzamahanga y’imideli dukorana
nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko
bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe.
Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.”
Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta
"idufasha mu gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha muri
byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro
uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse
bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.
Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa
ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.
Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa
cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko
abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.
30 bazagera mu cyiciro kibanziriza
icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena
2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.
Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n’abatoye (Public Choice).
15 bo bazatorwa n’Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n’abakurikiye iri rushanwa muri rusange.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUNYAMIDELI USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA
Rutayisire Saluwa ayoboye abandi mu
matora yo kuri Internet aho afite amajwi 1,124
Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya
wa Kabiri muri iri rushanwa aho afite amajwi 1,093
Kamikazi Prechia ari ku mwanya wa
Gatatu n'amajwi 534- Amaze iminsi ari kuri uyu mwanya
Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa
Kane n'amajwi 361- Amaze ari mu batanu ba mbere
Eddy Yakin Mugisha ari ku mwanya wa Gatanu muri iri rushanwa aho afite amajwi 332- Ni ubwa mbere yisanze muri uyu mwanya
Abanyamideli 110 bahatanye mu irushanwa 'Rwanda Global Top Model' rizafasha guserukira u Rwanda
Abanyamideli batanu ba mbere mu majwi yo muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya Gatatu
TANGA IGITECYEREZO