Umuhanzi akaba n’umwnditsi w’indirimbo, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yahuriyemo na bagenzi be zizifashishwa mu kwamamaza Umukandinda w’umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024
The Ben yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuririmba ku mukino wa nyuma wa BAL, wabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.
Uyu muhanzi yaririmbye afashijwe
n’ababyinnyi bo mu itsinda Ishami Talent bamufashije kubyina zimwe mu ndirimbo
ze zirimo ‘Why’, ‘Lose Control’, ‘Habibi’ n’izindi yari yateguye. Cyari
igitaramo kidasanzwe kuri we, kuko yataramiye ibihumbi by’abantu barimo
Perezida Kagame na Madamu.
The Ben avuga ko yaririmbye muri iyi
mikino ya BAL mu gihe ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ebyiri yahuriyemo
n’abandi bahanzi zizifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu gihe cy’amatora
y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Ati “Nibyo nubwo njya nkunda
kubitunguza abantu bikaza. Nibyo, twakoze indirimbo ishyigikira Umukundinda
wacu (Perezida Kagame) muri RPF. Ndi mu ndirimbo zigeze nko muri ebyiri,
umukandinda wacu yego rwose, twamukoreye indirimbo kandi nziza.”
Uyu muhanzi uri kwitegura gushyira
hanze indirimbo nshya nyuma ya ‘Ni Forever’, yavuze ko adafite gushidikanya
muri we, ko Perezida Kagame azatsinda amatora. Ati “Kandi tuzatsinda ijana ku
ijana.”
The Ben atangaje ko ibi mu gihe
umuhanzikazi Bwiza aherutse nawe guteguza indirimbo ‘Ongera’ yakoranye na Bruce
Melodie igaruka kuri Perezida Kagame. Hari indirimbo kandi yahuriyemo abahanzi
bane barimo King James na Ariel Wayz igaruka ku muryango RPF Inkotanyi.
Mu ndirimbo zizifashishwa kandi mu
gihe cy’amatora, harimo n’indirimbo ‘Ndandambara’ Nsabimana Leonard yavuguruye
ayikorana n’abahanzi barimo Muyango Jean Marie, Alyn Sano, Ish Kevin, Jules
Sentore, Ariel Wayz ndetse na Mani Martin.
Amatora yo mu Rwanda afatwa
nk'ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza
ageze ku musozo. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya
matora azakoreshwamo amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 8.
Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga
Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n'abatanze Kandidatire ku mwanya
w'Abadepite.
Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye
abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank
Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida
wa Repubulika.
Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane
batanze Kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu
usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera
mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d'Arc n’abandi.
Amatora aherekezwa n'indirimo
z'abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma
yagejeje ku Banyarwanda.
Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv,
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko
bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora ya Perezida wa Repubulika
n'ay'Abapedite ateganyijwe.
Ati "Maze kwakira nk'indirimbo
80, hari izifashishwa mu matora, ari ku matora y'Umukuru w'Igihugu, amatora
y'Abadepite, Komisiyo y'Amatora ikeneye indirimbo, barazizana rwose."
Mukuralinda yavuze ko izi ndirimbo
bazishyize ahantu hamwe, hanyuma bazohereza aho zigomba gutangwa. Yavuze ko
bakira indirimbo zose, hatitawe ku ishyaka baririmbye.
Yavuze ko kuba hari abahanzi
baririmbye ku matora, nyamara basanzwe bafite ibihangano bitavugwaho rumwe
hanze aha, ntacyo bitwaye kuko buri wese afite amahitamo ye ahanini bitewe
n'ubutumwa bukubiyemo.
Mukuralinda avuga ko mu guhitamo
indirimbo zizafashishwa mu matora hashingirwa ‘ku buryo zikoze neza’,
‘amagambo’, injyana’ ‘n’uburyo zicuranze’.
The Ben yatangaje ko hari indirimbo
ebyiri ‘nziza’ yagizemo uruhare zizifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame mu
matora
The Ben yavuze ko adafite
gushidikanya muri we ko Perezida Kagame azatsinda amatora
The Ben yavuze ko indirimbo
yaririmbye muri BAL yazihisemo ashingiye ku kuntu zakiriwe n’abafana
The Ben yavuze ko yishimiye gutaramira imbere ya Perezida Kagame na Madamu mu gusoza imikino ya BAL
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN AGARUKA KU NDIRIMBO YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME
AMAFOTO: TNT
TANGA IGITECYEREZO